Rubavu: Abantu 160 bafashwe bazira kutubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo

Abantu 160 bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byinjiye muri gahunda ya Guma mu Rugo izamara iminsi icumi kuva tariki ya 17 Nyakanga 2021, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana.

Ku munsi ubanziriza iyi Guma mu Rugo, abaturage bagaragaye bahaha ku bwinshi ibizabatunga muri iyi minsi 10, bamwe bakavuga ko izabakomerera kuko isanze badafite amafaranga ahagije yo guhaha.

Ku munsi iyi Guma mu Rugo yatangiriyeho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko yishimira uko abaturage bitwaye.

Yagize ati "Bitwaye neza, kuko umujyi utuwe n’abaturage ibihumbi bibarirwa muri 40, abantu 160 bakaba ari bo bafashwe batubahirije amabwiriza twabishima, gusa na bo bafashwe bajyanwa muri Sitade kwigishwa kandi barataha."

Tuyishime avuga ko abaturage bafashwe bisobanuraga bavuga ko barimo kujya guhaha.

Ati "N’ubwo kujya guhaha byemewe, si ngombwa ko abaturage bakora urugendo rurerure kandi hari amasoko ari hafi yabo."

Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Karere ka Rubavu ntiwabujije abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukora kuko hari ababyemerewe.

Tuyishime agira ati "Hari amabwiriza areba abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho bishyira mu matsinda, hakaba abambukana ibicuruzwa n’imodoka abandi bagasigara. Guma mu rugo ni guma mu rugo."

Guma mu rugo iheruka muri 2020 yatumye benshi mu batuye Karere bahura n’inzara, icyakora imiryango itari iya Leta yatanze ubufasha ku babukeneye, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abazagira ikibazo cyo kubura ibyo kurya bazafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibivugirwa i Rubavu byasetsa n’uwanjye, ngo ubushize muri 2020 ngo bagaburiye ababaye? Mwagiye muvugishy’ukuri koko? Ariko Kweri mwagaburiye abashonje cg hakozwe icyenewabo, ibindi bikanyerezwa, Ariko Uzi Umuntu wihanukira ngo kwa naka ntibashonje aburaye ka2? Ahubwo Abaturage bakuvugira ko ukwiye gufashwa? Es’ubundi iriya Kwasitere ko ijyana abantu30 ikageza muri Stade ba7 Abandi se baba babahaye Lifri? igira Abo ijyana Stade nabi ikoreraho twegerane! Ariko Rubavu haba Amayeri adasanzwe,

FIFI yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ariko Rubavu n’abayobozi bawe we......... Warakubititse.

ukombinona yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka