Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta

Mu gihe mu Rwanda hose hatanzwe ikiruhuko hizihizwa Umunsi w’igitambo ku Bayisiramu (Eidil-Ad’ha), uwo munsi ukaba wabaye impurirane n’itangira ry’ibizamini ku bana basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyo kiruhuko kitazasubika ikorwa ry’ibizamini.

Umunsi w'ikiruhuko wa Eidil-Ad'ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta
Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta

Ni umunsi mukuru uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu itangazo ryayo, ikaba imenyesha abakandida bose bazakora ibizamini, ko gahunda y’ibizamini ikomeza, bikazatangira kuri uwo munsi nk’uko byari biteganyijwe.

Mu yandi mabwirizwa akubiye muri iryo tangazo, abanyeshuri bose bazakora ibizamini baributswa kujya ku ma santere bazakoreraho ibizamini kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho, n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini, kandi ko nta wemerewe gusiba.

Ku bakandida bigenga bazakora ibizamini, barasabwa kuva mu rugo cyangwa agasubirayo bitwaje amafishi biyandikishijeho, ndetse n’ikarita y’irangamuntu ye kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.

Ni mu gihe abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali n’abandi bafite inshingano mu bizamini kandi bafite ikarita bahawe na NESA, bazafatira imodoka ku byapa basanzwe bategererezaho zikazabageza ku byapa byegereye aho bazakorera ibizamini guhera saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, aho zizongera kubafasha gutaha guhera saa cyenda n’igice (15h30).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka