Rubavu: Ubwato bwarohamye mu Kivu buhitana ubutwaye

Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertier, yavuze ko iyo mpanuka y’ubwato yabaye mu masaha y’igitondo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Yagize ati "Amakuru twamenye ni uko impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’igice, bwari ubwato butwawe n’umusaza Ndayisaba Bernard ari kumwe n’umuhungu we. Bwari bupakiye amabuye yo kubaka (amapave) buyakuye mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba buyajyanye i Kinunu muri Rutsiro. Mu minota 30 bumaze guhaguruka ngo bwahuye n’umuhengeri wo hasi, buhita bwiyubika."

Kazendebe avuga ko umuhungu wa Ndayisaba Bernard yashoboye kurokoka ubwo ubwato bwibiraga.

Ati "Moteri y’icyombo yagize ikibazo Bernard amanuka kureba icyabaye icyombo kiyubika arimo amanukana nabwo, mu gihe byabaye umuhungu atwaye agahita asimbuka akoga akava mu Kivu."

Inzego z’umutekano zikorera mu mazi zahageze ariko ntizashobora guhita zizamura icyombo cyangwa Bernard wajyanye nabwo kuko bivugwa ko bwamanutse hasi kure bigoranye kubuzamura.

Iyi ni yo mpanuka ikomeye ibereye mu kiyaga cya Kivu mu myaka itatu ishize ndetse igahitana ubuzima bw’umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije umuryango wa Bernard Ndayisaba.

Theogene yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka