Uwayoboye ibitero bya Rusizi yasabye imbabazi yifashishije ivanjili

Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.

Bizimana Cassien
Bizimana Cassien

Bizimana Cassien yari umusirikare wa MRCD-FLN ari umuganga w’abayobozi bakuru ba FLN ukwizerwa kwe gutuma ahabwa inshingano yo kuyobora ibitero mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rusizi.

Mu iburana rye, Bizimana Cassien yaburanye yemera ibyaha byose bitandatu aregwa ndetse abisabira n’imbabazi ku banyarwanda, umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.

Mu gusabirwa ibihano ariko ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25 kubera ko ukwemera ibyaha kwe kutemewe dore ko ngo yemeye ibikorwa ariko agahakana uburyozwa cyaha.

Ahawe umwanya n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka, kugira ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’ubushinjacyaha, ku bihano yasabiwe ndetse n’indishyi kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, Bizimana Cassien yatangiye asaba guhabwa amahirwe ahabwa abahoze mu mitwe irwanira muri Congo agasubizwa mu buzima busanzwe.

Yifashishije ingero za bamwe bari abayobozi be bari I Mutobo bari kwigishwa uburere mboneragihugu kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe, yavuze bitumvikana ukuntu bamwe mu bayobozi be bahawe amahirwe yo gusubizwa mu busanzwe we ntamugereho.

Ariko nanone yavuze ko gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe atari uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha ku byaha yakoze kuko ari gatozi, akaba yasabye urukiko kuzaha agaciro ukwemera ibyaha kwe maze akagabanyirizwa ibihano.

Ati “N’ubwo nsaba kujyanwa mu ngando nkasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abo twari kumwe, si uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha kuko ari gatozi.”

Akomeza agira ati “Ariko nanone nasabaga ko mugihe muzaba mwiherereye mufata umwanzuro ku bihano ubwemera cyaha bwanjye bwazahabwa agaciro ndetse bumviremo ko mungenera ibihano mwazampa ibyoroshye kandi bisubitswe bityo ubutabera buzaba bwubahirijwe.”

Naho ku bijyanye n’indishyi, Bizimana Cassien avuga ko atabona aho ahera kuko nta mutungo afite yaheraho ariko yicuza ibikorwa yakoze kandi akabisabira imbabazi.

Agira ati “Nta ruhare ruziguye n’urutaziguye mu bitero bya Nyabimata na Kitabi n’ahandi ariko kuri ibi by’I Rusizi ndi gatozi kuri byo ariko nta kintu na kimwe kera kirabura muri iki gihugu, ba bosi banjye ni babiri, ni igihugu cy’u Rwanda natorotse nkorera mu gisirikare undi bosi ni FLN, undi mutungo ni umugore n’abana batandatu bari i Rusizi.”

Akomeza agira ati “Undi mutungo mfite ni jye ubwanjye kuba nkiri muzima, igihe bosi wanjye wa mbere nakoreye ndi umusirikare mbere ya 1994, kitandihiye kikandekura, uruhare nagira kuri biriya bikorwa by’I Rusizi, nemera kandi ndi gatozi kuri byo nakora buke buke nkishyura.”

Bizimana Cassien yanasabye urukiko kumugereza ubutumwa ku mukuru w’Igihugu ko yahemukiye igihugu kubera ubuyobe bityo akaba asaba imbabazi Leta y’u Rwanda, abanyarwanda n’umuryango nyarwanda.

Imbabazi za Bizimana Cassien kandi yazisabye ashingiye ku ivangiri rya Luka 15:11-22 aho umwana w’ikigoryi yagarutse ku mubyeyi gusaba imbabazi.

Ati “Nkaba nsaba imbabazi nk’uko umwana w’ikirara nawe yagarutse iwabo asaba umubyeyi we imbabazi, nkuko bigaragara mu ivangiri ya Luka umutwe wa 15:11-22. Nkaba mbizeza nkanabasezeranya ko nyuma y’ubuyobe nabayemo ubu nasobanukiwe.”

Yavuze ko mugihe yaba ahawe imbabazi agasubizwa mu muryango nyarwanda, azakurikiza amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi ku kigero gisumbye kure icyo bazaba bamukeneyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka