Burera: Abasaga 70 basanzwe mu birori ku Muyobozi w’Umudugudu

Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.

Nyuma y’uko umwe mu baturage atanze amakuru, inzego z’umutekano zahise zijyayo; abantu 31 barimo abagore 28 barafatwa, abasaga 40 biganjemo abagabo baratoroka barimo na nyiri urugo wari Umukuru w’Umudugudu.

Mu gihe bagishakishwa, abafashwe bajyanywe ku biro by’Umurenge wa Gahunga mu gihe bagiye gupimwa Covid-19 bakajyanwa mu kato.

Ibyo bibaye mu gihe Akarere ka Burera kari mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo hamwe n’Umujyi wa Kigali.

Mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyagasozi witwa Habyarimana Emmanuel muri uwo Murenge wa Gahunga ni ho hafatiwe abantu 31 bari mu birori. Nyuma yo gufatwa bapimwe COVID-19 basanga bose ari bazima, naho abagera kuri 40 barimo na Mudugudu bamaze gutoroka, bakaba bagishakishwa kugira ngo na bo bapimwe.

Mu rugo kwa Mudugudu ntihazitiye ni yo mpamvu gutoroka byaboroheye
Mu rugo kwa Mudugudu ntihazitiye ni yo mpamvu gutoroka byaboroheye

Bafashwe ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, aho bari bifungiranye mu nzu basaga 70 nta bwirinzi, kuko batari bambaye udupfukamunwa kandi basangirira ku bikombe.

Bamwe mu baturage bakimara gutanga amakuru, Ubuyobozi n’inzego z’umutekano zagiyeyo zibagwa gitumo, hafatwa 31 biganjemo abagore naho abagera kuri 40 biganjemo abagabo barimo na Mudugudu bahita batoroka, dore ko bari mu rugo rutazitiye, na n’ubu bakaba bagishakishwa nk’uko byatangajwe na Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Yagize ati “Ni amakuru twahawe n’abaturage bagaragaza ko hari umukuru w’umudugudu iwe hari kubera igisa n’ibirori, ngo ubanza ari umukobwa we wabyaye wari waje kwerekana umwana yabyaye, ariko urebye ubwinshi bw’abantu yari yatumiye wagira ngo bwari ubukwe bwo gushyingira umukobwa”.

Arongera ati “Tukihagera n’inzego za Polisi abenshi birutse, iyo urebye 31 twafashe abirutse ni bo benshi, ugenekereje barenga abantu 70, ariko ikibabaje cyane ni ukuntu bari bicaye mu nzu, wabonaga nta buhumekero kandi wabonaga ko basangiriraga ku gikombe bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye, ku buryo ubona ko bibabaje binahangayikishije, gusa abaturage badahinduye imyumvire ntabwo iki cyorezo twazagisohokamo”.

Bamwe mu bafashwe, mu bisobanuro bagiye batanga byagaragazaga ko imyumvire yo kwirinda COVID-19 ikiri hasi aho hari n’abagaragaje ko batari bazi ko Akarere ka Burera kari mu turere turi muri Guma mu Rugo.

Umwe mu bafashwe witwa Nyirandatwa Vestine yagize ati “Bari bantumiye ariko rwose nibwo nari nkigerayo, baba baraje baradufashe, ni ukuri twabyumvaga ariko kubera ko bitaratubaho tukabifata nk’ibyoroshye, tugiye kuba icyitegererezo twigishe abandi kandi rwose turasaba imbabazi twakosheje, twarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo”.

Nyiri urugo witwa Mukankubana Ziripa asanga gukora ibirori babiterwa no kudasobanukirwa ububi bwa COVID-19 kuko ngo mu gace k'iwabo batarumva uwo COVID-19 yishe
Nyiri urugo witwa Mukankubana Ziripa asanga gukora ibirori babiterwa no kudasobanukirwa ububi bwa COVID-19 kuko ngo mu gace k’iwabo batarumva uwo COVID-19 yishe

Mugenzi we witwa Nizeyimana Innocent ati “Twe muri uwo muhango abagabo ntabwo twari twatumiwe turi benshi, twagiye tujyanywe no kuvumba ariko umuntu akitwaza nk’agasabune, twari benshi cyane kuko bari batumiye 31 ariko twinjiyeyo nk’abavumba tuba benshi cyane, iwacu icyorezo ntabwo gikanganye ni yo mpamvu tutigeze twibuka ko turi muri Guma mu Rugo”.

Nyiri urugo witwa Mukankubana Ziripa ati “Ntabwo byari ibirori, uretse ko hari ukuntu umwana ashaka agateka ibiryo akazanira ababyeyi, na bo bakamutera inkunga, twarenze ku mabwiriza, nkanjye waguye mu cyaha ndashishikariza abandi baturage kwirinda ibi birori kugeza ubwo COVID-19 izarangirira, tuyumva ku ma radiyo ariko ntabwo turabona uwo yishe turi mu cyaro, ni abaturage batureze ibirori byo byari bimeze neza”.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage guhindura imyumvire kuri iki cyorezo bakumva ko COVID-19 atari indwara y’Abanyamujyi gusa, nk’uko abenshi bakomeje kubigaragaza.

Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru CIP Alex Ndayisenga
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Ndayisenga

Ati “Kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda COVID-19, birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo, ntabwo COVID-19 ari indwara y’abanyamujyi kandi ntifata abasirimu gusa, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyirinda, ni ko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n’ubw’igihugu, kuko nk’ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora”.

Arongera ati “Aba beretswe itangazamakuru ni bamwe mu batumva ububi bw’iki cyorezo, baracyakora ibirori nk’aho ntacyabaye mu gihe abandi bari muri Guma mu Rugo, ntidushobora gutsinda icyorezo dufite abaturage nk’aba ndetse n’abayobozi bamwe batarumva uruhare rwabo mu kurinda abo bayobora. Uru ni urugero rubi rw’umuyobozi w’umudugudu ukuye abaturage be muri Guma mu rugo abajyana mu birori, kandi ari we wakagombye kugenzura ko amabwirizwa yubahirizwa, ni ikigaragaza kudaha uburemere iki cyorezo”.

Bose bapimwe COVID-19
Bose bapimwe COVID-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANTU NKABO BAKWIRIYE GUHANWA BAKAMENYA INGARUKA ZA COVID

dam yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka