Nyagatare: RIB yafunze Umuyobozi w’Umudugudu n’umuturage bavugwaho gukubita umunyamakuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru.

Inkuru y’umuyobozi w’umudugudu wakubise umunyamakuru yamenyekanye tariki ya 18 Nyakanga 2021 ku masaha y’umugoroba.

Ni inkuru yavugaga ko Umunyamakuru wa Flash FM Ishami rya Nyagatare, yakubiswe inkoni n’Umukuru w’umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Uumurenge wa Karangazi, afatanyije n’abo bari kumwe, bagakubitira uwo munyamakuru wa Radio Flash kuri bariyeri bamubuza gufata amakuru.

Umunyamakuru avuga ko yari agiye gushaka inkuru y’abaturage bavuga ko batangirwa n’umuyobozi w’umudugudu n’abo bakorana mu gihe abaturage bagiye gushaka amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri nyagatare hashizwe ibigo byamashuri byigisha Amategeko yumuhanda ark abanyeshuri bishyuye fees abarimu bahise bayarya barigendera ubu abanyeshuri bamanze umwaka barira ni mumu renge watabagwe shonga na nyabitekeri

Moses yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka