Amajyaruguru: Amashuri mashya yabaruhuye ingendo ndende n’ubucucike

Abaturage bo mu mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, baratangaza ko ingendo ndende abana babo bakoraga, bajya cyangwa bava kwiga, ndetse n’ubucucike mu mashuri hari abaciye ukubiri nabyo, babikesha ibyumba bishya by’amashuri bimaze igihe gito byubatswe.

Mu mashuri yubatswe hari n'ay'amagorofa. Iri riherereye mu Karere ka Gakenke
Mu mashuri yubatswe hari n’ay’amagorofa. Iri riherereye mu Karere ka Gakenke

Abishimira umusaruro uturuka ku byumba bishya by’amashuri, barimo abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi. Umunyeshuri witwa Izurumukiza wo mu Karere ka Burera, wiga ku ishuri ribanza rya EP Munini, riherereye mu Murenge wa Cyanika; avuga ko batarubakirwa ishuri hafi byamusabaga gukora urugendo rutari munsi y’isaha imwe n’igice ajya kwiga, bikabangamira imyigire ye.

Yagize ati “Iki kigo kitarubakwa, byansabaga kubyuka nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, nkitegura bwangu kugira ngo ntakererwa ishuri. Navaga mu rugo hakijimye nkagenda mu mayira nikanga ko mpura n’inyamaswa cyangwa undi muntu wangirira nabi. Byansabaga kugenda isaha imwe n’igice njya ku ishuri no gutaha, nkagerayo nananiwe cyane, simbone n’uko nkurikirana isomo mwarimu yabaga yaduteguriye, bikambuza amahirwe yo kwiga”.

Yungamo ati “Muri urwo rugendo hari n’ubwo imvura yansangaga mu nzira, bikaba ngombwa ko nyugama cyangwa nkayigendamo nkagera iyo njya nanyagiwe. Mu ishuri abanyeshuri twabaga tugerekeranye, ku buryo intebe imwe yicaragaho abana batatu, hakaba n’abiga bicaye hasi cyangwa bahagaze kuko intebe zabaga zidahagije”.

Ati “None ubu iki kigo gishya batwubakiye kiri hafi cyane aho nkora urugendo rutarenga iminota 10. Mu ishuri tubasha kwiga neza twisanzuye kuko ku ntebe tuba twicaye turi babiri, byakabya bakaba batatu. Inyungu dufite ubu ni ukwiga neza no kugera ku ishuri tudakerewe”.

Amashuri mashya yafashije abana kwiga bisanzuye kandi yorohereza abarezi gukurikirana imyigire yabo
Amashuri mashya yafashije abana kwiga bisanzuye kandi yorohereza abarezi gukurikirana imyigire yabo

Undi munyeshuri Kigali Today yasanze ku kigo cy’amashuri cya Cyanika, ngo bijya bimugora kwiyumvisha uburyo hari abana bo mu cyaro basigaye bigira mu mashuri y’amagorofa, mu gihe bakuze bibwira ko agenewe abana bo mu mijyi nabwo bo mu miryango ifite agatubutse.

Yagize ati “Amashuri y’amagorofa twayaboneraga ku ma televiziyo, ubona ari abana bo mu mijyi bayigiramo, tukavuga tuti biriya ni iby’abifite si ibyacu! Ubwo batangiraga kubaka iki Kigo cy’amashuri cya Cyanika II, twibwiraga ko ari amashuri asanzwe, tugiye kubona tubona bazamuye za etaje, dukeka ko zizigirwamo na ba bana bo mu ba boss; burya bwose tutazi ko ari ayo batwubakiye. Ubu turigira heza cyane, kandi byatwongereye umuhate wo kwiga cyane, kugira ngo Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame wayatwubakiye tutazamutenguha”.

Ibyumba by’amashuri bishya, buri uko umwaka utashye bigenda byiyongera, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zituma imyigire y’abanyeshuri itagenda neza. Mu myaka ibiri ishize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 3407, harimo ibyigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye.

Muri ibi byumba harimo ibigera kuri 604 byuzuye mu mwaka wa 2019-2020 n’ibigera ku 2803 byubatswe mu mwaka wakurikiyeho wa 2020-2021. Bimwe muri byo byubatswe na Leta y’u Rwanda, ibindi byubakwa ku bufatanye na Banki y’Isi.

Birimo kandi ibyagiye byongerwa ku bigo by’amashuri, byari bisanzwe bifite ibyumba by’amashuri bicye n’ibishaje ndetse hakaba n’ibyubatswe muri gahunda yo guhanga ibigo by’amashuri bishyashya.

Mu Ntara y'Amajyaruguru mu myaka ibiri ishize hubatswe ibyumba bisaga 3,000
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri ishize hubatswe ibyumba bisaga 3,000

Si abanyeshuri gusa babona ibi nk’igisubizo ku myigire, kuko n’ababyeyi basanga iyi ari intambwe ikomeye mu gushyigikira abana babo.

Mukankubito Mariyana, ni umubyeyi ufite umwana wiga ku Kigo cy’amashuri cya Bukane, giherereye mu Karere ka Musanze; giheruka kongerwaho ibyumba 12 ngo bigabanye ubucucike bw’abanyeshuri.

Yagize ati “Abana bacu bahuraga n’ingorane zo kwiga bahagaze kubera ubuke bw’intebe n’ibyumba bito ugereranyije n’umubare w’ababyigiragamo. Amashuri amwe imvura yaragwaga abana bakanyagirwa; mbese ukabona imyigire yabo ari nko guhatiriza, hakaba n’abananiwe bakareka ishuri, abandi bakajya kwiga ku bigo bya kure, ababyeyi tugahorana impagarara. Kuva aho Leta yongereye aya mashuri, ibyo bibazo byose byarakemutse, ubu baratsinda neza kuko biga batekanye”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko ahubakwa ibyumba by’amashuri, bijyana no kuhashyira ibyangombwa byose nkenerwa kandi bihagije, bifasha mu gushyigikira imyigishirize.

Yaboneyeho kugira icyo asaba ababyeyi “Kuba hafi y’abana, babashishikariza gukunda ishuri, kubafasha kubabona ibyangombwa nkenerwa no gukurikirana umunsi ku wundi imyitwarire yabo, kugira ngo imyigire yabo irusheho kugenda neza. Abarezi na bo tubibutsa ko ari inshingano zabo kwigisha abana neza babaha ubumenyi buhagije, kugira ngo bazavemo abazagirira igihugu umumaro. Nta handi bizaturuka rero, ni mu bufatanye bwa mwarimu, umubyeyi ndetse n’umunyeshuri ubwe”.

Ubu hagiyeho na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri kuva ku ncuke, abanza n'ayisumbuye
Ubu hagiyeho na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri kuva ku ncuke, abanza n’ayisumbuye

Nyirarugero yungamo ko kubaka ibyumba by’amashuri ari urugendo rugikomeza, kandi ko umuvuduko biriho utanga icyizere cyo kuzakemura burundu ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende bamwe mu bana bagikora bajya kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka