Abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku ndwara ya ‘Hernia’

Inzobere z’abaganga b’Abashinwa bakorera mu Rwanda, bavuze ko indwara ya Hernia ishobora kugira ingaruka ku baturage bo mu Rwanda, bityo bakavuga ko ikwiye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse.

Itsinda ry'abaganga b'Abashinwa bari mu Rwanda
Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda

Umuntu urwaye iyo ndwara ya Hernia, ashobora kubimenya nyuma y’igihe kirekire imufashe, bitewe n’aho yafashe ndetse n’uko ingana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ritangaza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe byaba intandaro yo kurwara ‘hernia’ harimo guterura ibintu biremereye cyane.

Abo baganga b’Abashinwa batangaje iby’ubwo burwayi butari bumenyerewe bwa hernia bakorera ku Bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku Bitaro bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba.

Abo baganga bageze mu Rwanda ku itariki 14 Ukuboza 2020. Mu gusobanura uko iyo ndwara ihagaze mu baturage, bavuze ko mu bantu umunani (8) baje kwivuza bataka ko bababara mu nda, batandatu muri bo babapimye bakabasangana iyo ndwara bakabavura bagakira.

Dr Wu Yao uhagarariye iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa, yagize ati “Hernia ni indwara igaragara cyane kandi ifata abato ndetse n’abakuze. Mu mpamvu ziyitera, harimo izitangira no mu gihe umwana akirimo kwirema mu nda y’umubyeyi, imyaka (kuba umuntu atangiye gusaza), gukomereka cyangwa kubagwa, imyitozo ngororamubiri ikomeye cyane cyangwa se guterura ibintu biremereye cyane.”

Hernia ni indwara ivurwa igakira

Nk’uko bitangazwa na WHO, ibimenyetso by’indwara ya hernia harimo kugira umuriro, kubyimba bidasanzwe no kubabara ku gice cyo mu nda (abdomen), kudashobora kwihagarika /gusoba ndetse no kuva amaraso (bleeding).

Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi
Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi

Iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa bavuga ko iyo ndwara itakwikiza ubwayo, kandi ko iyo itavuwe ishobora kwica, kuko ibice by’umibiri bimwe bigenda byangirika kuko bitageramo amaraso uko bikwiye n’ibindi.

Dr Wu Yao ati “Guterura ibintu biremereye cyane, na byo bishobora gutera indwara ya hernia, njya mbona abana bikoreye amajerekani y’amazi bakayazamukana imisozi. Ni bibi cyane, kuko bishobora kuba impamvu yo kubabara ku gice cyo mu nda, bikaba byatera hernia”.

Dr. Chai Guo Dong yavuze ko bakiriye abarwayi bagera ku 180 barwaye hernia bakaba baranamaze kubabaga ngo babavure.

Dr Dong ati “Ni indwara itera ububabare bukomeye iyo itavuwe. Ni indwara ikomeye, abantu bagombye kuyigiraho amakuru ahagije, kugira ngo bamenye uko bayitwara”.

WHO ivuga ko indwara ya Hernia ikunze gufata igice cyo mu nda cyane cyane, ariko ngo hari n’ubwo ifata ibindi bice.

WHO yatangaje ko mu 2015, abantu barwaye Hernia hirya no hino ku Isi, bageraga kuri Miliyoni 18.5, yica abagera kuri 59.800.

Dr. Ignace Nyaziyose, umuyobozi w’ishami rijyanye n’ibyo kubaga mu Bitaro bya Masaka, yavuze ko abo baganga b’Abashinwa barimo gukora akazi gakomeye.

Yagize ati “Barimo gukora akazi gakomeye, barafasha mu kubaga imvune, hernia, n’izindi ndwara. Mu mahame agenga ubuvuzi, harimo gusangira ubumenyi, kandi twabigiyeho byinshi. Ariko icy’ingenzi cyane cyane ni uko bakijije ubuzima bw’abantu”.

Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao
Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko Guverinoma y’u Bushinwa yohereza abaganga mu Rwanda guhera mu 1982. Hakaba hari n’amavuriro u Bushinwa bwubatse mu Rwanda, harimo n’ibitaro bya Masaka byubatswe ku gaciro ka Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzihangana tucyirwanye mugihe cyitari mugihugu cyacu

UWINEZA yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka