Nyagatare: Mu byumweru bibiri abantu 27 bafashwe bambukiranya umupaka mu buryo butemewe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, mu kiganiro ku mutekano mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ikiganiro yatanze kuri Radio ya Nyagatare.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo ibyaha by’urugomo nko gukubita no gukomeretsa ndetse no gusambanya abana ahanini bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

By’umwihariko ngo mu byumweru bibiri bishize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 37 binjiza ibiyobyabwenge ndetse n’abandi 27 bambukiranyije umupaka mu buryo butemewe.

Ati “Mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Nyagatare gusa hagaragaye abantu 37 bafatanywe ibiyobyabwenge ubu bari mu butabera bari gukurikiranwa, hagaragaye kandi abantu 27 bambukiranya imipaka badafite ibyangombwa bibemerera.”

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ari inshingano y’abaturage kurinda umutekano, gutanga amakuru no gukumira icyaha kitaraba.

Yasabye abaturage mu Isibo kwicara bakareba igihungabanya umutekano wabo bagafata ingamba zo kugikumira, aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bwisumbuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka