Pamella yemereye The Ben kuzamubera umufasha
Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben, yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Hari hashize igihe kirekire hibazwa iby’aho umubano w’aba bombi werekeza nyuma yaho guhera mu mwaka wa 2019, hatangiye kugenda havugwa iby’umubano w‘umuhanzi The Ben bombi na Pamella.

Mu mashusho yasakajwe ku rubuga rwa Instagram, The Ben ari kumwe n’umukunzi we Pamella mu bwato buherereye mu birwa bya Maldives, agaragaza Pamella yishimiye intambwe yateye we n’umukunzi we.

Pamella akaba ari umwe mu bakobwa bagaragaye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ayo makuru arashimishije ahubwo nagire bwangu ashyire uwo mwari murugo ibisumizi bindi bitaraza😂!
Ayo makuru arashimishije ahubwo nagire bwangu ashyire uwo mwari murugo ibisumizi bindi bitaraza😂!
Yamwemereye kuba umugore we! Umufasha ni ikinyarwanda gishya, cy’abanyarwanda bashya. Nyamara u Rwanda rwarahungabanganye, ariko ntirwahahagaze.