Rwanda Polytechnic yatangije inganda zayo ihereye ku rwa ‘muvelo’

Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), kivuga ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.

Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by'amashuri bitandukanye
Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by’amashuri bitandukanye

RP ivuga ko hari umushinga watwaye miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu gukora za muvelo (amasafuriya manini cyane) zirenga ibihumbi bitanu, zagenewe amashuri abanza muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba yagize ati “Aho kugira ngo duhore tugora inganda na zo zikiri nke, abanyeshuri bazajya bigira mu cyo twakwise uruganda rwa kaminuza, tubafashe kwihangira umurimo, aho guhora tubwira MINECOFIN ngo iduhe amafaranga yo kugura amatafari abanyeshuri bigiraho kubaka, cyangwa intsinga n’ibindi, twazajya tubyigurira.”

Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kagugu Catholique, ni rumwe mu bo Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije muvelo enye mu zakozwe na IPRC-Kigali, kugira ngo rubashe gutegurira amafunguro abarenga ibihumbi birindwi barwigamo.

Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko muvelo bari basanzwe bazigurira mu dukiriro, ariko ubu bakaba bategereje izakozwe na IPRC-Kigali.

Yagize ati “Ubu ntazo twakwigurira kuko Leta yatanze isoko, ziriya imwe imwe twari dusanzwe tuyigura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, ariko bitewe n’uko Leta yatanze isoko ubu wasanga muvelo imwe igurwa nka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500”.

Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba avuga ko uretse gukora za muvelo, abiga muri za IPRC batangiye no kubakira amashuri ibigega by’amazi, ndetse no gukorera abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka