RDF yasobanuye ikibazo cy’umutekano cyabaye ku mupaka w’u Rwanda na DRC

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira 2021 ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu barimo bambukiranya umupaka biba ngombwa ko barenga umupaka batabimenye.

Ni igikorwa cyateye ubwoba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bamwe barahunga, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.

Ni igikorwa cyamaze umwanya muto ndetse gihuza ingabo ku mpande zombi zikemura ikibazo.

Itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ku wa 18 Ukwakira 2021, inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakurikiye abacuruza magendu bambukiranya umupaka mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Abashinzwe umutekano bambukiranyije metero nkeya z’umupaka batabishaka mu gihe bari bakurikiye abo bakora magendu bari bikoreye ibifuka bitazwi bikekwa ko bari bafite n’intwaro.

Iryo tangazo risoza rivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za DRC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bikorwa by’umutekano.

Abaturage batuye mu Murenge wa Bugeshi babwiye Kigali Today ko iki kibazo cyatewe n’abacuruzi banyura mu nzira zitemewe ndetse bavuga ko iki kibazo cyamaze igihe gito.

Usibye abakora ubucuruzi bambukiranya umupaka bagateza ibibazo by’umutekano, ubusanzwe imirenge ya Bugeshi na Busasamana mu Karere ka Rubavu irarinzwe cyane kubera abarwanyi ba FDLR bahora bashaka kuhinjirira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka