Kanye West yahindutse ‘Ye’

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, yahinduye izina ku mugaragaro, ubu akaba asigaye yitwa Ye.

Kanye West yahinduye izina aba Ye
Kanye West yahinduye izina aba Ye

Kanye West wari umaze iminsi mike atanze icyifuzo mu rukiko cyo guhindura izina, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo yabyemerewe ku mugaragaro n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muraperi w’imyaka 44, icyufuzo cyo guhindura izina yagitanze muri Kanama uyu mwaka, avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Kanye West ubu usigaye yitwa Ye, muri 2018 yari yaramaze gukoresha iryo zina nk’agahimbano, ndetse anarishyira kuri album aheruka gushyira ahagaragara iriho indirimbo zamamaye cyane nka Gold Digger na Stronger.

Akimara gushyira iyo albm ahagaragara, yahise yandika kuri twitter agira ati “Uwari uzwi nka Kanye West. Ubu ni Ye."

Guhera kuri uyu wa Kabiri ni bwo byemejwe ku mugaragaro ko atakiri Kanye West, ariko izina Ye yari yaramaze no kurishyira kuri twitter ye, n’ubwo kuri Instagram no ku rubuga rwa murandasi rwe, kugeza mu masaha ya mu gitondo byari bikiriho amazina asanzwe.

BBC yanditse ko n’ubwo izina Ye rishobora kuba ari Kanye yagize kagufi, ngo rifite n’igisobanuro mu rwego rw’iyobokamana kuri we.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru muri 2018, Kanye West yagize ati "Nkeka ko ijambo ‘ye’ ari ryo rigaruka kenshi muri Bibiliya, kandi muri Bibiliya ‘ye’ bivuga wowe. Ubwo rero ndi wowe kandi ndi twebwe”.

Muri icyo kiganiro yakomeje asobanura ko Kanye ubusanzwe bisobanura umwe rukumbi, akaba yarifuje ko bihinduka Ye, nk’igisobanuro cy’ibyiza bya muntu, ibibi bye, igihirahiro cya muntu, mbese buri kintu kireba muntu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka