Col Bernard Niyomugabo yashinzwe inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo ahabwa ipeti rya Colonel.

Col. Bernard Niyomugabo
Col Bernard Niyomugabo yahise anahabwa inshingano nshya zo guhagararira inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar (Defence Attaché).
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda nibwo bwatangaje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo gisa nkaho kijyanye nikibazo ese kwinjira mungabo z’urwanda abafite imyaka 25 cyangwa 25 nibabafata ?