Kigali: Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Abantu 33 bafatiwe mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Bose uko ari 33 baremera amakosa bakanayasabira imbabazi ko batazongera
Bose uko ari 33 baremera amakosa bakanayasabira imbabazi ko batazongera

Bafashwe na Polisi mu bihe bitandukanye guhera tariki 14 Ukwakira kugera tariki 18 Ukwakira 2021, bose uko ari 33 bakaba barasanzwe barengeje igipimo cya alukolu (alcohol), mu mubiri cya 0.8 gisanzwe cyemewe ku muntu wese utwaye ibinyabiziga.

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, bemeye ko bakoze amakosa yo gutwara basinze, bayasabira imbabazi, ndetse bagira n’inama buri wese utwara ikinyabiziga, ko mu gihe cyose atwaye yakwirinda gufata ku bisindisha kuko bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Jean Pierre Bigirimana avuga ko yafatiwe Nyabugogo ariko yari yanyoye amacupa abiri y’inzoga, gusa ngo nyuma yo gufatwa yakuyemo isomo ridashobora gutuma yongera gutwara yanyoye inzoga.

Ati “Bamfashe nanyoye ku nzoga ntwaye ikinyabiziga, bamfatira Nyabugogo ku wa Gatanu, nari nanyoye petit skol ebyiri, bampimye bansangamo 2.46, ndashishikariza abantu bashaka gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ko babireka kuko polisi yakajije ingamba zikomeye, nkuyemo isomo ko jyewe ntazongera kuko birampombeje n’umuryango wanjye biwugizeho ingaruka, nkaba nsaba imbabazi ko ntazanongera”.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya polisi bisanzwe, kandi ko bizahoraho mu rwego rwo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’impanuka.

Ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga, none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Turabisubiramo, polisi ntizahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga”.

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi bawukoresha mu kaga.

Bimwe mu bihano bihabwa abafatiwe muri aya makosa ni uko bafungwa iminsi igera kuri itanu, bakanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka