Mutuyeyezu wari washyinguwe n’umuryango utari uwe yongeye gushyingurwa

Mutuyeyezu Alexis wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero uherutse gushyingurwa n’umuryango utari uwe yashyinguwe mu cyubahiro n’umuryango we nyuma yo kongera kumuvana aho yari yashyinguwe mu murenge wa Gatumba.

Mutuyeyezu yagombaga gushyingurwa n’umuryango we ku wa 15 Ukwakira 2021 ariko abagize umuryango we batungurwa no kujya gufata umurambo mu bitaro bya Muhororo basanga ntawe uhari kuko yari yatwawe n’undi muryango kubera kumwitiranya n’undi wari witabye Imana.

Nyuma yo kumenya aho Mutuyeyezu ashyinguye, byabaye ngombwa ko abo mu muryango we basaba ko yatabururwa bakamwishyingurira kuko batari bishimiye kubona umuntu wabo yitiranywa n’undi muntu akajya gushyingurwa ahandi.

Ku wa 17 Ukwakira 2021 nibwo Mutuyeyezu yavanywe mu mva agarurwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muhororo aho yakuwe ajya gushyingurwa mu irimbi ryo mu Murenge wa Gatumba aho akomoka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko habayeho kwibeshya n’uburangare bw’umukozi wo kwa muganga mu gutanga imirambo, cyakora ngo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjiye muri dosiye ngo harebwe niba hari ibyaha byakozwe.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo na we avuga ko habayeho kwibeshya n’uburangare mu gutanga imirambo bigatuma Mutuyeyezu ajyanwa n’umuryango adakomokamo, kandi hari kurebwa niba hari icyibyihishe inyuma ngo uwabikoze abihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muryango wihangane kwibeshya bibaho muri kamere muntu

vuguzigire Bonaventure yanditse ku itariki ya: 19-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka