Colin Powell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri USA yitabye Imana

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, byatangaje urupfu rwa Colin Powell wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akaba yitabye Imana afite imyaka 84.

Colin Powell witabye Imana
Colin Powell witabye Imana

Nk’uko byatangajwe n’umuryango we, urupfu rwa Colin Powell ngo rwaba rwaturutse ku bibazo bijyanye na Covid-19, nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

Colin Powell, yahoze ari umusirikare mukuru, nyuma arazamuka aba uwa mbere mu Banyamerika bafite inkomoko muri Afurika, wagiye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2001, ku butegetsi bwa George W Bush.

Itangazo ryasohowe n’umuryango we, rigira riti "Twatakaje umugabo mwiza kandi uzi gukunda, ise w’abana, akaba na Sekuru w’abandi ndetse Umunyamerika mwiza. Turashimira ikipe y’abaganga…, kubera uko bamwitayeho bagarageza kumuvura".

N’ubwo umuryango we watangaje ko yapfuye azize ibibazo bifitanye isano na Covid-19, ariko muri iryo tangazo, bavuga ko Colin Powell yari yarakingiwe inkingo zose z’icyo cyorezo.

Colin Powell, yahoze mu ishyaka rya ‘Republican’ nyuma aza kurivamo mu 2008, ashyigikira Barack Obama, aza kuba umujyanama mu bya gisirikare w’abanyapolitiki batandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Akiri mu kazi k’igisirikare, ngo yigeze gukomerekera mu ntambara yo muri Vietnam, ariko ngo yanahakuye ubunararibonye, mu bindi bikorwa bye bya gisirikare ndetse n’ibya Politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka