Umuhanzi Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye ‘Bianca Fashion Hub’

Ku nshuro ya kabiri habaye ibirori byiswe Bianca Fashion Hub, bitegurwa na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ni ibirori byiganjemo kwerekana imideli itandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.

Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ruzwi mu kumurika imideli, ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo muri East Africa nka Hamissa Mobeto, Eddy Kenzo, Sheila Gashumba, Abryanz n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byatangiye ahagana saa tanu z’ijoro, aho ku rubyiniro habanje Symphony Band yasusurutsaga ababyitabiriye, hakurikiraho umuhanzi Aline Sano wahagurukije imbaga mu ndirimbo ze zigezweho.

Umuhanzi Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye Bianca Fashion Hub
Umuhanzi Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye Bianca Fashion Hub

Hakurikiyeho umuhanzi Bwiza ahagana saa Sita zuzuye, na we wanyuze abitabiriye, cyane ku ndirimbo (Ndi Serieux ) yaririmbanye n’umuhanzi Afrique ugezweho muri iyiminsi.

Nyuma hakurikiyeho umuhanzi Eddy Kenzo uturuka muri Uganda, aho yahagurukije abitabiriye Bianca Fashion Hub bose mu ndirimbo ze zikunzwe nka Weekend, nyuma yaje guhamagara umuhanzi Platini ku rubyiniro aho bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye.

Hakurikiyeho igikorwa cyo guhemba abitwayeneza mu myambarire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka