Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bizihije Umuganura

Abanyarwanda batuye muri Repubulika Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’Umuganura ku mibanire y’Abanyarwanda, n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.

Amb. Théoneste Mutsindashyaka, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Yavuze ko n’ubwo kera umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi, kuri ubu hizihizwa umuganura, hishimirwa ibyagezweho ndetse n’umusaruro mu byiciro bitandakanye.

Ati "Umuganura ni isoko y’ubumwe kuko mu busabane, gusangira no kuganuza abarumbije cyangwa abatishoboye, byerekanaga ubumwe bugize umuryango nyarwanda kandi bigafasha no kubushimangira".

Ati "Umuganura kandi ni imbuto z’umurimo ukoze neza, ugatanga umusaruro wishimiwe aribyo shingiro ryo kwigira, n’iterambere rirambye Abanyarwanda n’u Rwanda byifuza. Indangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze bijyanye n’ubupfura no gukunda Igihugu, nibyo bikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda igihe cyose n’aho turi hose".

Yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo agira ati "Twakwishimira ko twaganuje Igihugu cyacu cyane cyane abatishoboye, dutanga umusanzu wo gucanira ingo 330 muri gahunda yiswe Cana Challenge. Iyo nkunga yacu yatumye iyo miryango ibona amashanyarazi, abana babasha gusubira mu masomo, babasha kureba amakuru, gucomeka telephone, kureba televiziyo n’ibindi. Ibintu mushobora gukeka ko ari bito ariko bigira ingaruka nini cyane ku buzima bw’umuryango wo mu cyaro."

Yasoje asaba buri wese guhiga ko mu mwaka utaha buri wese azongera ingufu, ndetse akanagura ibyo akora ku giti cye n’ibyo dukorera hamwe, kugira ngo bizabyare umusaruro kuri buri wese, ku muryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati "Dukwiye guhiga kandi nk’uko twabikoze ubushize, ko buri mwaka tuzajya tuganuza Abanyarwanda dukora igikorwa gihindura ubuzima bwabo, cyane cyane abatishoboye".

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, igikorwa cyakurikiwe n’ubusabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka