Sobanukirwa indwara y’umuvuduko muke w’amaraso (Hypotension)

Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo ‘Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa ‘hypotension.’

Ubusanzwe, umuvuduko w’amaraso uri ku gipimo gikwiriye ku bantu bakuru ni utarengeje 120/80 ariko ntunajye munsi ya 90/60, ari na ho bavuga ko habayeho Hypotension.

Umuvuduko muke w’amaraso uterwa n’iki?

Muri rusange abantu bose bagira igihe umuvuduko wabo w’amaraso umanuka. Icyakora kubera ko bimara agahe gato ntibabimenya.

Hari ibyo uba ugomba kwitaho byatuma ukurikirana umuvuduko wawe:

• Mu gihe uri umugore utwite.

• Uwakoze impanuka agakomereka bikamuviramo kuva amaraso menshi

• Mu gihe ufite uburwayi bw’umutima imitsi ijyana amaraso ntikore neza.

• Gucika intege bijyana no kubura amazi mu mubiri nka nyuma yo kumara igihe utarya cyangwa uhangayitse.

• Kugira ubwivumbure budasanzwe ku kintu runaka cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa pénicilline.

• Kugira ubwandu bw’amaraso.

• Imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko, cyangwa.

Hari n’imiti imwe n’imwe ishobora gutera hypotension muri yo twavuga nk’ifasha gusohora amazi mu mubiri, ivura dépression, kimwe n’iyongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni ibihe bimenyetso bya hypotension?

Iyo umuntu afite umuvuduko muke (uri munsi ya 90/60), birangwa n’ibi bikurikira: Umunaniro, kumva umutwe uremereye, ikizungera, isesemi, guta ubwenge, kureba ibicyezicyezi, kwiheba no kwigunga, kugira uruhu ruhorana urumeza.
Si ibyo gusa kuko hari aho bigera umuntu akumva fite intege nke ndetse akaremba akumva yakwigumira mu buriri.

Ni byiza kujya kwa muganga mu gihe wumva ufite ibi bimenyetso, ugasuzumwa na muganga kugira ngo amenye ikigutera icyo kibazo, ari na cyo avura.

Mu bindi usabwa kwitaho harimo: Kunywa amazi ahagije, gufata amafunguro yagufasha kuzamura umuvuduko w’amaraso ukajya ku gipimo cyiza, mu gihe nta mpamvu izwi igaragara ituma ugira iki kibazo. Muri byo twavuga:karoti, beterave, ikawa, kongera urugero rw’umunyu mu mafunguro ufata ariko ntukabye, indimu, teyi, umwenya, ibyo kurya byo mu Nyanja, tungurusumu, nibindi.

Icyitonderwa: Irinde kuzamura umunyu cyane kuko ushobora kugera aho urenza urugero cyane cyane iyo wongereye umunyu mu byo urya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimiye cyane kunama nziza y’ubuzima m ukomeje huha a atari bake. Ibi bidufasha kumenya uko Tuba tugomba kwitwara no kumenya uko tutwara ubuzima bwacu. Nkunda kugira ikizungera sindebe neza iyo nkoze siporo umwanya muto, niba za ikibitera?.niba siporo nkora nzayireka ntabwo nzi icyo gukora.

Eric yanditse ku itariki ya: 29-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka