Igitekerezo: Ese harahanwa nde harekwe nde, ko hirya no hino ari ubwambure?

Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu duce tw’umujyi, hagenda hagaragara imyambarire bamwe bita igezweho, abandi bakayita urukozasoni no kwica umuco, abenshi bakaba baramaze kubifata nk’ibyemewe. Ariko ubwo byageze mu kubihanirwa, byatumye nibaza uhanwa n’urekwa.

Mu Rwanda uko imyaka igenda yicuma ubona hari imyambarire myinshi igenda yaduka, cyane cyane ku gitsina gore, bamwe bagenda bayitangarira, ariko nabwo ukabona nta gikanganye cyane, kuko ari icyita rusange mu bihugu byateye imbere, ndetse ibi ukabona ko biba biri mu mujyo umwe w’iterambere nk’uwo Igihugu kirimo.

Mu myaka yatambutse higeze kuba inkubiri, aho abantu batandukanye bagaragazaga ko abakobwa bo mu Rwanda basigaye bambara imyenda itabereye Umunyarwandakazi, ubwo bavugaga ko bambara imyanya yabo y’ibanga ikagaragara.

Ubwo muri icyo gihe nibwo amenshi mu mashusho y’indirimbo zasohokaga wabonaga, uretse no kwambara icyitwa impenure, hari bamwe bagaragaraga batambaye. Ibi nyamara byaje kuba ibisanzwe, tubyakira dutyo bwaba ubwambure bw’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda cyangwa indirimbo z’abahanzi bo mu bindi bihugu, byose tukabishyira ahabona tukabireba, ndetse tukabisakaza no ku bandi mu bana n’abakuru ngo barebe.

Ibi kandi naje kubona ko ntacyo byaba binadutwaye, aho mu birori bitandukanye birimo abakomeye (abo bashinzwe kurengera itegeko ndetse n’umuco), abagore bahabwa uburenganzira bwabo n’amahitamo yabo mu myambarire, aho buri wese yambika ibice by’umubiri ashaka ibindi akabyihorera, bagataramana bagasangira bagahuza urugwiro kandi ubuzima bugakomeza, buri wese mu byiyumviro bye n’amahitamo ye bikamuryohera.

Uyu abarwa mu bakoze ibiteye isoni mu ruhame
Uyu abarwa mu bakoze ibiteye isoni mu ruhame

Yego tubyemere ko mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa. Nonese imyaka yose twahaye intebe iyi myambarire ikicara, igakwizwa mu bakuru n’abato ubu nibwo iri tegeko ryibustwe?

Nonese ubu koko harahanwa nde harekwe nde ko nkurikije uko iri tegeko rivuga, cyangwa risobanurwa n’abashinzwe kurirengera no kurishyira mu bikorwa, Abanyarwandakazi rigonga ari benshi, kandi mpamya ko bahawe rugari kera kose nk’aho ntacyo bangije, kugeza n’aho hagiye hafungurwa uduce dutandukanye duha rugari abifuza kwambara hafi ya ntabyo, bakidagadura!

Iyi ngingo igira iti “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500), ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Uburyo ibi bishyirwa mu bikorwa byo ntabwo nabimenya, gusa ahubwo ndibaza ugomba guhanwa ubwo yaba yagejeje ku kihe kigero cyane ko mba mbona abenshi bameze nk’abanganya, ndetse n’ugaragaye ko yarushijwe ubutaha agakora ibirushijeho kugira ngo ahige abandi.

Ku bwanjye mbona niba iyi myambarire wenda yarigeze kuba n’urukozasoni kera, ubu ikigaragara twarayakiriye mu yemewe, ndetse itugira abasirimu. Mbona uwari guhanwa yari guhanwa kera ariwe ubyadukanye, naho ubu ahubwo uwambaye agahisha imyanya myinshi niwe uba ari ikibazo mu rungano. Kuko yaba ku mbuga nkoranyambaga, ibinyamakuru bitandukanye, yaba mu nzira imbona nk’ubone, mu birori byo sinakubwira wagira ngo ni itegeko.

Icyakora nabwo niba hamaze gufatwa izindi ngamba zo kugaragara ko bidakwiye, ubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi cyane, naho kuba hahanwa umuntu umwe cyangwa babiri batayoboye nibura itsinda runaka, njyewe mbona byaba ari nko gukoza agati mu ntozi.

Abana bato tubatoze ubupfura no kwifatira umwanzuro wo gutandukanya ikibi n’icyiza, kugira ngo nibakura bazifatire umwanzuro uboneye, hagati y’amahitamo menshi bazakura babona hanze aha.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwaramutse neza, uyu mwanditsi arakoze kuzana iyi ngingo gusa sinemeranya na conclusion ye. Ndemera ko abayobozi bajenjekeye iki kibazo kubera kutumva iby’umuco w’i Rwanda cyane kubijyanye n’imyambarire n’inyifato muri rusange ariko nanone nubwo bigaragara ko bigoye mugihe abayobozi babyumvise nk’abarwanashyaka b’umuco ndetse ababyeyi n’urubyiruko nabo bakabyumva batyo, amategeko agashyirwa mu bikorwa ndetse kurusha ibyo twabonye mu mategeko ariho ubu kuri iyi ngingo, za social media nazo zibangamira uyu muco wacu zigahagurikirwa ndemeza ntashidikanya ko iyi ngeso mbi yacika.

Murakoze

ukombinona yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Gusa hari ibintu mbona bitashoboka gufatirwa imyanzuro, kuko byamaze kurenga inkombe

Elias yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Ibihe, birushabantu imbaraga. Abashaka kujyana nabyo, ntibyakoroha kubahagarika! Kuko byaba nkonkubwira umugezi utemba ngo ba uretse Gato ngire icyonkubwira, kandi bidashoboka. Isi nayo yabaye nkikiganza, ibibera hirya nohino, tubibona mugihe nkicyo guhumbya bityo urubyiruko nabandi badatinda cyane kubyo benshi twita urukozasoni,bo bakabifata nkibisanzwe ndetse bigezweho.
Jye ndumva hafatwa umwanzuro urambye, wogutoza abanyarwanda ibijyanjye n’indanga gaciro imico n’imyifatire, bigashyirwa mubyobigishwa bakiribato cyane cyane mumashuri mato nayisumbuye, Kugirango babibyirukane. Byamfasha cyane gukumira ibyaha, nokorohereza abashinzwe gushyira mubikorwa amategeko n’amabwiriza.

Alias. yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Nanjye ndemeranya nawe Mukazayire...Iyo witegereje neza,usanga bigoye, kuko hari n’abambara birebire bagasatura bajyana hejuru kugeza ku gitsina,hari za mukondo wazi,bishobora no kuba birebire ariko bifashe cyane umubiri ku buryo bigaragaza imyanya y,ibanga...hari channels you tube zishishikariza izo ngeso mbi...Hari amashusho y’indirimbo ...etc...C’est compliqué !

Twishime Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Iyimyambarire iteye isoni ni nayo irigukurura ubusambanyi noku bakiribato inda zindaro zikiyongera ubuyobozi bukwiriye gufata ingamba zikaze babahana,

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Pauvres filles, ibyo aba star bukuri bambara bashaka abafana,. Abaturage ba hano mu Rwanda babyambara mu buzima busanxwe: mu kazi, mu kiliziya, ...

Jenda yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka