Abahanzi, inshuti n’umuryango barasezera kuri Buravan

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.

Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana
Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana

Umuhanzi Andy Bumuntu, Kevin Kade, Israel Mbonyi, Peace Jolis, Ariel Wayz ndetse n’abanyeshuri bo mu ishuri ryigisha muzika ku Nyundo, ni bamwe mu bari bwitabire iki gitaramo kiri buvugirwemo ubuzima n’amateka byaranze umuhanzi Buravan.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yaritabye Imana tariki 17 Kanama 2022 afite imyaka 27, azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Yvan Burabyo yatangiye ibikorwa by’ubuhanzi mu mwaka wa 2009, akoresha amazina y’ubuhanzi ya Yvan Buravan.

Buravan Amashuri abanza yayigiye kuri Ecole Le Petit Prince na College Amis des Enfants, ayisumbuye yayize muri La Colombière akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya College of Business and Economics (UR-CBE).

Buravan yaririmbaga mu njyana ya R&B na Afrobeat, yatangiye kwitabira amarushanwa y’abantu bafite impano yo kuririmba mu 2009 na 2012, abakemurampaka basanga afite ijwi ryiza ribereye ubuhanzi.
Yatangiye kumenyekana cyane muri muzika mu mwaka wa 2015. Mu 2018, yegukanye igihembo gikomeye yitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Indirimbo ye Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin muri 2015, niyo yatumye amenyekana cyane. Mu mwaka wa 2016 niho yasohoye indirimbo yakunzwe na benshi izwi ku izina rya Malaika.

Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane n’abatari bake mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika, yari amaze gusohora indirimbo zirimo iyitwa Gusaakaara, Tiku Tiku, Garagaza, With You, Heaven, Bindimo, Si Belle, Just a Dance, Oya, indirimbo ye ya nyuma ni iyitwa Big Time.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka