MINICOM yazamuye igiciro cy’amata

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko iki cyemezo cyavuye mu busesenguzi bw’ibibazo aborozi bafite muri ibi bihe by’impeshyi, bwakozwe ku matariki 16-19 Kanama 2022, bukaba bwari buhuriweho n’inzego zitandukanye, zishinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

MINICOM ivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo (MCC), azajya ahabwa amafaranga nibura 300Frw kuri litiro kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, aho kuba 228Frw nk’uko byari bisanzwe.

Buri kusanyirizo ry’amata ryo risabwa kuzajya riyagurisha ku giciro kitarenga amafaranga 322Frw/litiro, akazajya agera ku ruganda i Masaka agurishwa amafaranga 342Frw/litiro.

MINICOM ivuga ko ku zindi nganda n’amakusanyirizo y’amata byegereye aborozi, hazakurikizwa imikoranire bari basanganwe hashingiwe ku biciro bishya byatangajwe.

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko aborozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yavuzwe, iri tangazo ntacyo rihinduraho.

MINICOM isaba inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo, kandi ko uzafatwa anyuranya na byo azahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Cassien Karangwa, yaganiriye na Televiziyo y’u Rwanda avuga ko aborozi muri iyi minsi barimo gukorera mu gihombo, bitewe ahanini n’ibihe by’Impeshyi bituma babona ibyo bagaburira amatungo ku giciro gihanitse.

Karangwa agira ati “Aborozi bagaragaza muri iyi minsi ko igiciro (cy’amata) kitajyanye n’igishoro, kubera ikibazo cy’izuba ryinshi dufite, ubwatsi buruma bukagabanuka, amazi aba make igiciro cyayo kikazamuka kugira ngo babashe kuyabona, ndetse n’ibiryo by’amatungo kuko ibinyampeke igiciro cyarahindutse.”

Karangwa avuga ko hazafatwa icyemezo gishya ku giciro cy’amata ubwo ibihe by’Impeshyi bizaba birangiye, ubwatsi bwarabonetse.

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko iri muri gahunda yo kongera ubwatsi no gushakira amazi amatungo, cyane cyane ayo mu bice biturukamo amata menshi by’i Burasirazuba na Gishwati muri Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonese ko mutavuze Uko abayagurisha kuri daily bazajya bayatangiraho. Ubu tuyagura hejuru ya 500 fr kuri litiro

Gatambira Joseph yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Urakoze, ibiciro biratandukanye nk’uko wabibobye turaza kubibaza inzego zibishinzwe tubikoremo indi nkuru

Simon yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ese ikibazo cyabantu bacuruza amata atari inyange kdi haburandinze inyange,murabivugaho iki? Urugero nka milk zone ya birembo.

Koko yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Eh uze kubigenzura neza utubwire tubikoreho amakuru, urakoze

Simon yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka