Kuri iki cyumweru abakinnyi 26 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho igamije gutegura umukino uzayihuza na Ethiopia.


Ni imikino ibiri iri mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria, aho u Rwnda ruzakina na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu tariki 26/08/2022 kuri Benjamin Mkapa Stadium i Dar Es Salaam, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade Huye tariki 03/09/2022.


Ikipe y’igihugu ya Ethiopia izakina n’u Rwanda yo yatangiye imyitozo yo gutegura uyu mukino mbere, aho yakinnye umukino wa gicuti mu mpera z’iki cyumweru yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wa gicuti.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mbakunda kubi mbes kumutima cyane!