Abanyarwanda batuye muri Maroc bizihije umunsi wo #Kwibohora28

Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, yateguye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ubera kuri Palais des Congrès i Rabat, ndetse uhuzwa no kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Abantu barenga 100 barimo Abahagarariye ibihugu byabo, Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Maroc, Abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti z’u Rwanda nibo bitabiriye ibyo birori.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yashimangiye akamaro k’umunsi wo kwibohora ku Rwanda kuko ari wo washyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigizwemo uruhare n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ziyobowe na nyakubahwa Paul Kagame.

Brig. General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda wari umushyitsi w’icyubahiro, yasangije abitabiriye uyu muhango urugendo rwahinduye Ingabo z’u Rwanda.

BriG.r Gen. Karuretwa, yavuze ko kuva u Rwanda rubohowe, Ingabo zarwo zaranzwe n’amavugurura ashingiye ku miterere, ubunyamwuga igihe cyose ndetse n’ubwitange budacogora mu kubungabunga amahoro ku rwego rw’Igihugu, uturere ndetse n’amahanga.

Yashimangiye umurongo mugari ngenderwaho w’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko byashyizweho n’Umugaba mukuru w’Ikirenga wazo, Perezida Kagame.

Ati “Icyiciro cya mbere cy’urugamba kwari ugukuraho ubuyobozi bubi bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyiciro gishya twafashe kwari ukwitabira ibikorwa bigamije gushyigikira kubohora u Rwanda mu kurwanya ubukene n’ibindi bibazo bibangamiye Abanyarwanda.”

Umushyitsi mukuru wari uhagarariye Ubwami bwa Maroc, Ambasaderi Lamia RADI, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, mu ijambo rye yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kuzahuka, bishingira ku cyerekezo gishingiye ku miyoborere myiza, ubukungu n’iterambere birangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Mu kwizihiza n’umunsi w’Umuganura, habayeho gusangira, mu rwego rwo kuganuza abashyitsi ndetse n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibi birori.

Umuhango wo guha amata abana wakozwe muri ibyo birori nk’ikimenyetso cy’Umuganura.

Itorero Gakondo ry’Abanyarwanda batuye muri Maroc, niryo ryasusurukije abashyitsi mu mbyino ndetse n’imivugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka