Bugesera: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ubukangurambaga butandukanye.

Abanyeshuri mu yabanza bataye ishuri mu Karere ka Bugesera bari 1778, ariko abagera ku 1364 barisubizwamo, hasigara abandi 414.

Uretse abo mu mashuri abanza baritaye, hari n’abo mu mashuri yisumbuye barenga 400 baritaye nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yvette Imanishimwe abisobanura.

Ati “Iyo tugiye mu mashuri yisumbuye twari dufite abana 442 bataye ishuri, tubasha kugarura 335, naho 107 ni abatagarutse, muri abo 107 usanga hari abagiye gukoreshwa imrimo mibi, hari abangavu batewe inda n’ibindi, turimo kubitekerezaho kugira ngo iki kibazo gikemuke”.

Uretse guhangana n’ikibazo cy’abana bataye ishuri bakarigarurwamo, mu Karere ka Bugesera bafite gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ku kigero cya 100%, bavuye kuri 80% bafatira ifunguro ku ishuri.

Imanishimwe ati “Dufite gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, dufite amashuri 167, aya yose nk’uko amabwiriza agenga kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) abiteganya birakorwa, ariko urasanga abana 140417, ku bana 158119 bagomba kwitabira, aribo bafata ifunguro ku ishuri”.

Akomeza agira ati “Bariya bana bari ku ijanisha rya 88.8, bariya 11.2% ni abanyeshuri bakwiye kuba barya ku ishuri, hari impamvu nyinshi zitandukanye, ari uruhare rw’ababyeyi rukiri hasi, harimo abafite ubukene abo barafashwa, ariko kandi hari n’abafite imyumvire ikiri hasi. Tugomba gufatanya kugira ngo tuyihindure, abana bafatire ifunguro ku ishuri nk’uko Igihugu cyabidutekerereje, kandi bikaba bibafasha gusabana no kwiga”.

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi b’abana nka bamwe mu babana nabo mu buzima bwa buri munsi, bavuga ko akenshi abana bakunda guta ishuri, babiterwa n’uko ababyeyi babo baba batabanye neza.
Germaine Mukankusi ni umubyeyi wo mu Murenge wa Gashora, avuga ko akenshi abana bata ishuri babiterwa n’ubwumvikane bucye buba buri hagati y’ababyeyi babo bombi.

Ati “Iyo urugo rufitanye amakimbirane niho akenshi uzasanga abana bata amashuri, babandi babyara inda zitateganyijwe kubera ko niba umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane, umugore akaba yasohoka mu rugo, agata ishingano z’urugo, biroroshe cyane kugira ngo ba bana babashukishe ibintu bitandukanye”.

Asterie Mukamongi ni umurezi mu mashuri abanza, avuga ko akenshi babiterwa n’imiryango iba itameranye neza, bikanaviramo abana kubura bimwe mu bikoresho by’ishuri.

Ati “Burya iyo hari ubukene mu miryango, umwana yabaka ibikoresho ntabibone, yabona ahantu hari imirimo ari bujye gukorera amafaranga, nko mu gishanga cy’iwacu abana usanga bagiye kurinda inyoni mu miceri, abagiye gukora mu nganda, abagiye gukora indi mirimo ivunanye, ugasanga barimo guta ishuri”.

Uretse kuba ikibazo cy’abana bata ishuri kibagiraho ingaruka zo kureka ishuri, abenshi bakurizamo imico mibi, irimo ubuzererezi, ubujura, guterwa inda n’ibindi.

Ibitekerezo   ( 2 )

ese amashuri azatangira ryari ?

thecopking yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Minister yuburezi halicyo yagafashije Abana babuze amikoro, gewe ndatanga urugero; umwana umwe wumukobwa utuye Sake mu Karere Kangoma yakoze ibizame byombi icyareta nicya Seminali byose arabitsinda kumanota meza aliko iwabo babura Amafaranga yokumutangira ngakomeze kwiga ubu umurebye ntiwamenyako yigeze gukandagira mwishuli kandi yarazi ubwenge. ubwose nkuwo nikintuki kindi yatekereza, kitarukujya muli yamirimo yagahato, kugirango abone ukoyazabaho.

Muhayimana Emire yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka