Huye: Bifuza gutunganyirizwa ibishanga kugira ngo bajye bahinga no mu mpeshyi

Abahinga mu bishanga bya Gasuma na Ruhoboba mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, barifuza gutunganyirizwa ibi bishanga ku buryo bajya babasha kubona amazi yo kuhira mu buryo bworoshye, bityo babashe kubibyaza umusaruro no mu gihe cy’impeshyi.

Uwitwa Jean Damascène utuye mu Kagari ka Nyangazi agira ati “Dufite igishanga cya Gasuma tujya duhingamo imboga n’imbuto, ariko urebye ahanini mu mpeshyi nta mazi tuba dufite. Anyura hepfo, kuyifashisha ni ukujya kuyadaha.”

Akomeza agira ati “Uwadushyiriraho umuyoboro uca hejuru y’imirima twabasha kubona amazi, tukajya duhinga no mu mpeshyi.”

Yunganirwa na Jean de Dieu Uwizeyimana wo mu Kagari ka Kabusanza ugira ati “Njyewe icyo mpingamo ni igishanga cya Ruhobora. Ab’ahangaha bashobora kuvomera, hanyuma amazi bakayobora mu ngarani, abo hirya bakayabura. Ariko habonetse imiyoboro ikadusaranganya, byaba ari byiza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko icyifuzo cyo gutunganyirizwa ibishanga byifuzwa n’abaturage banyuranye, kandi ko bitwara amafaranga menshi, byanatumye ubu ibitari binini cyane bagenda bashaka uko byatunganywa ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Ibishanga binini tubifashwamo na RAB, hanyuma ibitoya tukabikorera inyigo, tukareba n’aho amazi ashobora guturuka, noneho n’abaturage bakagira uruhare mu kubitunganya, kuruta ko bakomeza gutegereza igihe ingengo y’imari izabonekera.”

Uyu muyobozi anibutsa abahinzi ko mu gihe hataraboneka ubushobozi n’uburyo bwo gutunganyirizwa ibishanga, hariho uburyo bwo kugura ibikoresho byo kuhira kuri nkunganire, aho Leta ibatangira 50% by’ikiguzi na bo bakitangira asigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka