Baboneye ibitangaza i Kibeho (Ubuhamya)

Mu gihe abantu bakunze kujya gusengera i Kibeho cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, no ku ya 28 Ugushyingo bazirikana igihe amabonekerwa yahatangiye, hari benshi bavuga ko bagiye bahabonera ibitangaza.

Hari abajya gusengera i Kibeho batanga ubuhamya bw'uko bahaboneye ibitangaza
Hari abajya gusengera i Kibeho batanga ubuhamya bw’uko bahaboneye ibitangaza

Mu bitabiriye isengesho ryo ku wa 15 Kanama 2022, hari abavuze ko babonye igitangaza mu zuba: umunsi wose hari hiriwe ikibunda, ariko ahagana mu mpera za misa babonye izuba ritamurutse, ritanaryana mu maso ku buryo babashaga kurirebamo, wagira ngo ni ukwezi ariko gutanga umucyo nk’uw’izuba.

Liberata Uwanyirinka w’i Gatsibo wari uhaje ku nshuro ya mbere yagize ati “Abantu bajyaga bavuga ibitangaza babonera i Kibeho, nanjye nakibonye. Barimo baduha umugisha wo gusoza igitambo cya misa, izuba riritamuye ukagira ngo ni irya saa sita. Nabanje kubona Hostiya mu ibara ry’ubururu, hanyuma mbona ibishura by’umubyeyi Bikira Mariya.”

Uwitwa Musabyemariya na we yagize ati “Njye nabanje kubona Bikira Mariya hanyuma mu gusoza mbona Yezu.”

Marie Goretti Uwamariya w’i Gatsibo we wari waje bwa gatandatu ngo nta gitangaza yabonye mu zuba, ariko ibyifuzo yagiye azana imbere ya Bikira Mariya byose yabiboneye ibisubizo.

N’ikiniga ngo akunze kugira igihe cyose avuze ibyiza Bikira Mariya yamukoreye, yagize ati “Naje bwa mbere musaba umwana w’umuhungu. Icyo gihe nari mfite abakobwa bane. Namusabye umwana usa n’ugaragara ku ishusho ye, amuteruye. Naratashye, ndasama, hanyuma ampa umwana usa nk’uwo nari namusabye. Ubu uwo muhungu wanjye afite imyaka 17.”

Uyu mubyeyi kandi yizeye ko n’ibyifuzo yazanye uyu munsi, byaba ibye, byaba iby’abana be, bizabonerwa ibisubizo.

Senateri Emmanuel Havugimana, na we avuga ko muri 2019 yagiye gusengera i Kibeho mbere yo kwiyamamariza ubusenateri, asaba umubyeyi Bikira Mariya kumubwira niba agomba kwiyamamaza cyangwa kubireka, kandi ngo yamuhaye igisubizo cyatumye yiyamamaza.

Ubwo yazaga gusengera i Kibeho icyo gihe ngo yasize imodoka ye muri gare ya Huye, hanyuma amanukana i Kibeho na bagenzi be bari kumwe mu muryango Indabo za Mariya, muri bisi.

Ataha ngo yibwe kontaki y’imodoka yaguze muri Suède. Byasabaga kwishyura miliyoni y’amanyarwanda kugira ngo abone indi, hanyuma aza kuyibona, kandi kuri we ngo iki cyari igisubizo ku kibazo yari yabajije Bikira Mariya.

Ati “Bukeye barampamagaye bati rwa rufunguzo rwawe rwabonetse, bandangira aho kurufata, ndaza natsa imodoka, ndataha. Nabibonyemo ikimenyetso cya Bikira Mariya cyo gukomeza gahunda yanjye yo kwiyamamaza, ko iyo modoka nzakoresha mu kwiyamamaza mu Ntara y’Iburengerazuba atanze urufunguzo rwayo. Kuko burya Senateri yiyamamaza ku giti cye, si nk’abadepite bo mu mutwe umwe bajyanirana.”

Hari n’abaje i Kibeho tariki 15 Kanama 2022 batahana icyizere ko ibibazo byabo byashubijwe. Muri bo harimo Musabyemariya uvuga ko Bikira Mariya ari inshuti ye, imufasha muri byinshi, ku buryo yanatashye afite icyizere ko yakize umutwe yari amaze iminsi arwaye.

Ati “Iwacu bambyaye nyuma y’imyaka itanu bari barahebye, banyita Musabyemariya, bituma nanjye nkura mukunda. Amfasha muri byinshi. Nari maze iminsi ndwaye umutwe. Mu gihe cya misa numvaga umbabaza cyane bidasanzwe, ku buryo ntekereza ko nari ndi gukira. Akenshi iyo umuntu ari gukira mu isengesho hari ibidasanzwe abona.”

Ibi anabivugira ko n’ubundi yigeze kuba arwaye ukuguru, hanyuma yajya gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango atangira isengesho yumva umurya bidasanzwe, hanyuma aza gusanga Yezu yari arimo kumukiza kuko nyuma yaho kwakize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye rwose nari mpari, igitangaza narakiboneye live. Nshimye cyane Imana ikunda u Rwanda, nshimye Yezu Kristu waduhaye umubyeyi we ngo natwe abe uwacu. Yambaye hafi mu bihe byari binkomereye ambera umujyanama n’umuvugizi, mama ndamukunda cyanekandi nawe arankunda.
Nsabiye abatamuzi bose kumumeya no kumwegera bakamenya ibyiza bye.

iganze yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka