Kamonyi: Bifuza ko hashyirwaho ikimenyetso cy’abazize Jenoside baroshywe muri Nyabarongo
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.

Babitangaje kuri uyu wa 12 Mata 2022, ubwo bibukaga Abatutsi baguye mu cyahoze ari Komini Runda n’inkengero zayo bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Kigese muri Komini Runda, batewe n’interahamwe bakicwa ndetse benshi muri bo bakaba baragiye kurohwa muri Nyabarongo.
Tariki ya 07 Mata 1994 ni bwo Umututsi wa mbere yishwe mu Kagari ka Kigese, bikaba bivugwa ko ari na we wa mbere wazize Jenoside muri Kamonyi, uwo akaba ari umucuruzi wari uvuye kurangura, agatemerwa hafi y’iduka rye kuri iyo tariki.
Imibare igaragaza ko nibura ababarirwa mu 3.000 bajugunywe muri Nyabarongo abandi mu birombe byacukurwagamo amabuye y’urugarika, ari naho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahera bifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’ayo mateka, kuko byafasha mu kunoza ibikorwa byo Kwibuka.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Rugarika, Higiro Pierre Céléstin, asaba akarere ko kubera ko imibiri yajugunywe muri Nyabarongo itabonetse ngo ishyigurwe mu cyubahiro, hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’ayo mateka kugira ngo atazasibangana.
Agira ati “Hajugunye Abatutsi benshi bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Kigese, bagera mu bihumbi bitatu, ubu iyo tugiye kubibuka usanga tujugunya gusa indabo mu mazi nta kimenyetso cy’amateka gihari, kandi haraguye Abatutsi benshi bakomeje kurohwamo igihe kirekire”.
Higiro avuga ko kubera gahunda ya Leta ishyiraho itegeko rigenga ishyirwaho ry’ibimenyetso bya Jenoside, bari barasabye uburenganzira mu yahoze ari komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kandi yari irimo kubisuzuma.

Agira ati “Mu biharabuye naho hajugunywaga Abatutsi benshi, imibiri yakuwemo ishyirwa mu Rwibutso ariko ubu iyo tugiye kuhibukira dushyira indabo ku kasozi. Turifuza ko naho badufasha tukahashyira ikimenyetso cy’amateka, kuko inzego zibishinzwe zari zarabitwemereye”.
Higiro anavuga ko bahawe inkunga bagira uruhare mu gushyiraho ibyo bimenyetso, nko kwandika amazina y’abajugunywe muri Nyabarongo ku nkuta zabugenewe, no kubakira hamwe mu hafite amateka yihariye nk’uko byakozwe ahavanywe imibiri, imbere y’ikigo nderabuzima cya Kigese.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, buvuga ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside kizasubizwa haba ku ngengo y’imari y’akarere cyangwa bikanyuzwa mu mikoranire n’izindi nzego, kugira ngo ibyo bimeyetso bishyirwe aho bikenewe.

Agira ati “Birumvikana gushyiraho ibimenyetso bya Jenoside bigamije gukomeza gushimangira Kwibuka no gutanga amakuru ku byabaye kugira ngo bitazibagirana, tuzakomeza kubishyira mu bikorwa kuko ni ingenzi kandi ni ibintu byumvikana”.
Muri rusange abarokotse Jenoside bo ku Rugarika bishimiye intambwe bamaze gutera mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge aho abaturage bose bahurira mu bikorwa byo Kwibuka, bitandukanye n’imyaka yabanje byasaga n’ibiharirwa gusa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|