Hari abandi banyapolitiki bibukiwe i Rebero barimo Ngurinzira waburiwe irengero

Leta y’u Rwanda ivuga ko hari abandi banyapolitiki baziyongera kuri 12 basanzwe bibukirwa i Rebero, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira utaramenyekana aho yiciwe.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, hamwe na Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo, wabereye ku Rwibutso rw’abanyapolitiki i Rebero mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 13 Mata 2022.

Urwo rwibutso rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, hamwe n’Abanyapolitiki 12 bashimirwa kuba batarashyigikiye Politiki y’amacakubiri n’ivangura yaranze Leta zayoboye u Rwanda, kuva ku bwigenge (1962) kugera muri 1994.

Dr Bizimana avuga ko aba banyapolitiki barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha (1991-1994), Boniface Ngurinzira, ngo bagiye bitambika umugambi w’amashyaka ‘y’abajenosideri’ ari yo MRND na CDR.

Dr Bizimana avuga ko MRND yashyizeho amashyaka mato mato yo kwanga imishyikirano y’amahoro afatanyije na CDR, kuko ngo batashakaga gusaranganya ubutegetsi n’abandi, harimo abo bitaga Abatutsi bayobowe n’Inkotanyi.

Dr Bizimana avuga ko CDR ubwayo ngo yashakaga kurengera ibyavuye mu Mpinduramatwara (Revolution) yo mu 1959 yari igamije guharira ubutegetsi Abahutu, ndetse no kwiharira ubuyobozi bw’inzego zikomeye mu Gihugu.

CDR ngo yashakaga ko igihe Ngurinzira azajya mu mishyikirano y’amahoro i Arusha, agomba guharanira ko iryo shyaka ryemererwa kuyobora Guverinoma (Minisitiri w’Intebe akaba ari ho akomoka), Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse na Minisiteri y’Uburezi, yaba atabikoze akazirengera ingaruka zizaterwa n’ikizakurikiraho.

Dr Bizimana akomeza agira ati “Ikizakurikiraho mwarakimenye, ni uko Ngurinzira yishwe na n’ubu tukaba tutazi aho umurambo we uri ngo tumushyingure mu cyubahiro cyangwa se tumuherekeze nk’uko tubikorera aba banyapolitiki bandi, ariko turimo kuvugurura urutonde rw’Abanyapolitiki bashyinguwe i Rebero, ku buryo n’abandi beza nka Ngurinzira tuzabashyiramo bakajya bibukwa”.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yahise yibuka n’abandi barimo Dr Gafaranga Theoneste wari mu Ishyaka PSD akaba yarazize gusaba ko urubyiruko rwakoherezwa mu Nkotanyi, Maharangari Augustin wayoboraga BRD, Ntazinda Charles wari muri MDR, Magorane Ignace, Mbaguta Jean Marie-Vianney, Perefe Jean Baptiste Habyalimana n’abandi.

Dr Iyamuremye yagize ati “Hari benshi batavugwa bazize kwitandukanya n’abicanyi, bakaba bashyinguwe mu bice bitandukanye by’Igihugu. Hari n’abatazwi aho imibiri yabo yajugunywe, abo bose baranzwe no gukunda u Rwanda kugeza aho bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bakize Abatutsi, mureke tubibuke kandi tubunamire.”

Perezida wa Sena yamaganye abakwirakwiza ibinyoma bisebya Leta y’u Rwanda n’ibitekerezo, avuga ko bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n’abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

Icyumweru cy’icyunamo kirarangiye ariko Ubuyobozi busaba ko ibikorwa byo kwibuka byakomeza, kugeza ubwo iminsi 100 izarangira mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Kurikira ibindi muri iyi video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka