Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu inenga abakoze Jenoside kuko batubashye agaciro ka muntu

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tariki 12 Mata 2022, iyo Komisiyo yasabye buri wese kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yifatanyije n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ikigega cyihariye cy’Ingoboka, hamwe n’urwego rwa MINALOC rushinzwe imipaka.

Babikoreye hamwe ku cyicaro cy’iyo Komisiyo i Remera mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo barusheho gutekereza ku nshingano zabo n`uburyo buri wese yaharanira kuzuzuza neza.

Biyemeje kandi kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’amahoro, ubumwe, ubwiyunge, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yanenze abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri icyo gihe ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu ritubahirijwe.

Yagize ati “Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda tugenderaho, hamwe n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, kandi bishimangira ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa, ko nta muntu n’umwe ukwiye kuvutsa undi ubuzima bwe, ntiryitaweho kuko inzirakarengane z’Abatutsi zavukijwe ubuzima bwazo.”

Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yavuze ko iki ari igihe cyo kwisuzuma no kurebera hamwe uko buri wese mu mirimo ashinzwe yagira uruhare mu kurengera iyubahirizwa ry’agaciro ka muntu, gukumira no kurwanya ikintu cyose cyahutaza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Dufite inshingano zo kunamira no gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukora ibindi bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka zayo, kurwanya ingengabitekerezo no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Dufite kandi inshingano zo kurushaho kumenya neza amateka mabi twanyuzemo yatumye Jenoside ishoboka, tukamenya aho twavuye, aho tugeze n’aho tugana.”

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yibukije abantu bose, ko bagomba kubaha agaciro ka muntu, kuzirikana ko abantu bose bafite uburenganzira bungana, kandi bugomba kubahirizwa, kumva ko ntawe ukwiriye kuvutsa undi ubuzima bwe, guharanira gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu muryango nyarwanda, guha abantu amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi agamije ejo habo heza, abarinda amacakubiri n’ivangura, guharanira gutanga umusanzu ugaragara mu kubaka Igihugu cyabo cyane cyane mu kwishakamo imbaraga zituma hubakwa ejo hazaza heza, no kubumbatira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Mukasine yashimiye abitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ati “Mwakoze kwitabira kugira ngo dufatanye guhumiriza abavandimwe bacu, tubafate mu mugongo kugira ngo badaheranwa n’agahinda muri ibi bihe ahubwo barusheho kugira ikizere cyo kubaho. Mu izina ry’abagize Komisiyo no mu izina ryanjye bwite, ndangira ngo mpumurize kandi nkomeze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose, by’umwihariko abo turi kumwe hano.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka