Umuyobozi wa Netflix yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix rwerekana filime, Wilmot Reed Hastings Jr, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.

Ibi byatangajwe n’urubuga rwa Twitter y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu butumwa bugira buti: “Kare uyu munsi, Reed Hastings Umuyobozi akaba n’uwashinze Netflix, yasuye urwibutso mu guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Netflix, ni ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet. Kikerekana n’ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Uru rubuga rwa Netflix rurebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku isi, aho rufite abakiliya basaga miliyoni 182. Uru ni urubuga rwatangijwe na Reed Hastings na Marc Randolph mu 1997.

Kuva ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, nibwo hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego Isi yose yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka