Barasaba ko urwibutso rwa Buranga rwagurwa

Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, barashimira ubuyobozi ku mbaraga bushyize mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagasaba ko urwibutso rwa Buranga rw’ako karere rwagurwa.

Bifuza ko uru rwibutso rwagurwa
Bifuza ko uru rwibutso rwagurwa

Urwo rwibutso rubitse imibiri isaga 1800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ni ruto hagendewe ku mibiri itaraboneka y’abiciwe muri ako gace, bakaba basaba ko rwongererwa n’ibindi bikorwaremezo, birimo urukuta rwandikwaho amazina y’abarushyinguwemo, nk’uko bivugwa na Dunia Sa’adi, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke.

Yavuze ati “Uru rwibutso ni urw’Akarere ka Gakenke, muri standard z’urwibutso hari icyo amategeko n’amabwiriza agena, hari icyumba ndangamateka y’abacu baba baruhukiye hano, ntacyo dufite. Hari amafoto, hari igikuta kigaragaza amazina y’abaruhukiye hano, ntacyo rufite, ariko noneho n’ikindi gikomeye cyane murabona nk’urwibutso rw’akarere turacyashyingura, kubera ko uko imyaka itashye tugenda tubona imibiri hirya no hino, ariko ikigaragara ni uko urwibutso rwenda kuzura”.

Arongera ati “Izo ni zimwe mu mpamvu zikomeye cyane, dutekereza ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere nk’uko twabisabye, uru rwibutso rwiza dufite hakwigwa gahunda yo kurwagura, dore ko rufite n’umwihariko wo kuba rwubatse ahantu hagutse, aho kurwagura bishoboka”.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo urwo rwibutso rubereye abazize Jenoside barushyinguyemo kandi rukaba rujyanye n’icyerekezo, aravuga ko mu gihe ruzaba rwaguwe kandi rukongererwa ibindi bikorwa remezo, ari kimwe mu bizarushaho kuruha agaciro.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwemeje ko gahunda y’icyiciro cya kabiri mu kwagura urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga, bitarenza mu mwaka wa 2023, nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’ako karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Ati “Iyubakwa ry’urwo rwibutso ruri mu byiciro bitatu, aho icyiciro cya mbere cyuzuye, icya kabiri cyo kurwubaka tukazagikora mu mwaka ukurikiyeho, niturangiza icyiciro cya kabiri birashoboka ko abaruhukiye mu zindi nzibutwo nk’urwa Muhondo na Ruli, nabo dushobora kubazana mu rwibutsio rwa Buranga”.

Dunia Sa'adi, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke
Dunia Sa’adi, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke

Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo barushyeho kwitabwaho, ndetse binaduhe uburyo bwo gukomeza gukurikirana no gufata neza ibindi bimenyetso ndangamateka, byari bisanzwe muri izo nzibutso ebyiri, ibyo byiciro bitatu nibirangira, twasigarana urwibutso rumwe rwitaweho rucunzwe neza”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka