Siporo yababereye umuti womora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (Ubuhamya)

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bavuga ko Siporo yababereye umuti wo komora ibikomere yabasigiye nk’uko babitangaza mu buhamya bwabo.

Hashize imyaka 28 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, itwara ubuzima bw’abantu, yangiza ibikorwa remezo ndetse n’ibindi byinshi.

Kugeza ubu benshi baracyagendana ibikomere batewe na Jenoside, ari nako hari bamwe bagerageza kubyomora hifashishijwe uburyo butandukanye.

By’umwihariko, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku basportifs batandukanye, gusa bamwe kugeza ubu bahamya ko Siporo yababereye umuti, bakira ibikomere.

Mu baganiriye na Kigali Today, ndetse banatanze ubuhamya ahantu hatandukanye barimo Disi Dieudonné ukina umukino wo gusiganwa ku maguru, Adrien Niyonshuti ubarizwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Maitre Sinzi Tharcisse mu mukino wa Karate, ndetse na Cathia Uwamahoro ukina umukino wa Cricket. Bahamya ko Siporo yatumye biyubaka nyuma ya Jenoside.

Iterambere rya Adrien Niyonshuti mu magare: Hari uwo yashakaga kumara agahinda yatewe na Jenoside

Adrien Niyonshuti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ni umwe bakinnyi bakoze amateka muri siporo mu Rwanda aho yabaye umukinnyi wa mbere wabigize umwuga mu mukino w’amagare mu Rwanda, akanaba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino Olempike muri uyu mukino.

Se wabo, ni we watumye atangira gukina umukino w’amagare

Adrien Niyonshuti, avuga ko imbaraga za mbere zo gukunda umukino w’amagare, yazikuye kuri se wabo na we wahoze akina uyu mukino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyira imbaraga mu kuwumwigisha ngo azamumare agahinda yatewe no kubura abana harimo n’uwari waratangiye kwitoza uyu mukino.

Agira ati “Imbaraga za mbere nazikuye kuri Data wacu witwa Turatsinze wakinaga umukino w’amagare, yabuze umuryango we wose, yari umugabo wubatse wari ufite umugore n’abana batandatu, bapfanye na mukuru wanjye umwe.”

Igare rya mbere Adrien Niyonshuti yakinanye arikesha Se wabo
Igare rya mbere Adrien Niyonshuti yakinanye arikesha Se wabo

“Turatsinze amaze kurokoka yagize ikintu nakwita nk’ihungabana kubera kubura umuryango we wose, akumva ko nta cyizere cyo kubaho, ariko mu biruhuko akajya ashyira imbaraga mu kuntoza igare.”

Ati “Ngomba kugutoza ukazaba umunyonzi mwiza, ukazankiza agahinda nagize ko kubura umuhungu wanjye Matene, nifuzaga kuzabasigira uyu mwuga wo gutwara igare.”

Adrien Niyonshuti avuga ko kuva icyo gihe gukina umukino w’amagare byari bivuze byinshi birenze gukina gusa kuko yumvaga ari uburyo bwo guhesha ishema se wabo no kusa ikivi cy’abavandimwe be se wabo yifuzaga ko bazakina umukino w’amagare ahubwo bakaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruhare rwa siporo mu kwiyubaka kwa Adrien Niyonshuti

Mu kiganiro twagiranye na Adrien yakomeje agira ati “Kera mu mikino myinshi itandukanye bakoresheje siporo mu buryo butari bukwiye wasangaga abantu bayifashisha ngo banacemo abantu ibice, ariko ishusho y’uyu munsi siporo ni ikintu gihuza abantu benshi, iyo urebye abantu bitabira Tour du Rwanda babona ko u Rwanda ruri mu ishusho nshya, iyo urebye abantu amagana baba bari ku mihanda bishimye, nyamara abandi barakoresheje ayo magana mu kubiba urwango mu bantu, ubu ubona ari ikintu cy’agaciro.”

Avuga kandi ko ari intambwe ikomeye kuba rwa Rwanda abantu bamenye mu isura mbi, ruri kwakira amarushanwa, rukaba ruteganya no kwakira nka Shampiyona y’isi muri 2025, ari ibintu byaharaniwe, aho u Rwanda rwihaye icyerekezo cyiza.

Disi Dieudonné wabuze ababyeyi n’abavandimwe 7, gusiganwa ku maguru byamugaruriye icyizere cy’ubuzima

Disi Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende.
Avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukamufasha kwiyubaka.

Disi Dieudonné ni umwana wa gatanu mu muryango wa Disi Didace. Ababyeyi bombi ba Disi n’abavandimwe barindwi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Disi yaganiriye na KT Radio atanga ubuhamya ku rugendo yanyuzemo arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, uko yaje kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’uburyo yaje kwiyubaka by’umwihariko abifashijwemo n’umukino wo gusiganwa ku maguru.

Disi Dieudonné mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Disi Dieudonné yasobanuye uko yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku maguru, agatangira urundi rugendo rwamufashije kwiyubaka.

Yagize ati “Kugira ngo njye kwiga, mushiki wanjye yari kumwe n’umwarimu w’ahitwaga GS Kigombe i Musanze witwa Honoré. Baje gusura murumuna we wari umusirikare wakoreraga aho Camp Kigali, arambwira ati ‘uzaze kwiga muri iki kigo nigishamo’, na we yari n’umwarimu wa siporo, byahise bimbera byiza anangira kapiteni w’abakina uwo mukino wo gusiganwa mu kigo, nabonaga ameze nk’umuvandimwe wa hafi cyane.”

“Naje gukomeza gukora athlétisme, gahoro gahoro nza kuba umukinnyi ukomeye, athlétisme navuga ko ari yo yatumye niga ariko ituma naniyubaka, kuko mbere ntarajya muri siporo numvaga ubuzima butameze neza nka mbere, nkumva butazanaba bwiza nka mbere”

“Umugabo witwaga Charles wari Umuyobozi wa ESTB Busogo nabaye uwa mbere mu gusiganwa mu marushanwa ahuza amashuri, aransuhuza ambaza ubuzima bwanjye n’imibereho, arambaza ati ushobora kuza kwiga i Busogo, ndamubwira nti rwose naza”

Disi Dieudonné avuga ko umukino gusiganwa ku maguru wamufashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Disi Dieudonné avuga ko umukino gusiganwa ku maguru wamufashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Disi Dieudonné yakomeje gukina uyu mukino muri iki kigo, uyu muyobozi w’ikigo akomeza kumufasha ndetse akajya anahabwa amasaha ahagije yo gukora imyitozo, ahabwa icumbi mu macumbi y’abarimu ndetse akajya anafashwa no kujya kwitabira amarushanwa mu mujyi wa Kigali.

Disi yakomeje ati “Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nahamagaye uwari ushinzwe ishami rya siporo muri Kaminuza, ubu ni Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, arambwira ngo nze nige muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.”

Mu rugendo rwe muri siporo Disi yahuye n’umutoza Rwabuhihi, amubera nk’umubyeyi, nuko Disi atangira gutera imbere mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Disi ati “Nyuma yaho Rwabuhihi Innocent mfata nk’umubyeyi wanjye na we yahise ampamagara ambaza niba nzajya nkinira Kaminuza nkongera nkanakinira ikipe ya RDF, aza kumfasha kubona ishuri muri KIST, ariko icyo gihe nari maze kugera ku rwego rukomeye muri Athlétisme ku buryo byansabaga gufata kimwe, ntibyari byoroshye ko niga ndi n’umukinnyi, aho nari nsigaye nkora imyitozo gatatu ku munsi kandi ikomeye, kandi nabaga ngomba no kuruhuka.”

“Ni bwo naje gusanga gukomeza muri KIST bidashoboka, nza kwicara ndareba nsanga siporo ndimo ishobora kungirira akamaro, nareba abakinnyi bakomeye urwego bariho nkabona ndi kubasatira, nyuma muri 2002 haza umutoza uturutse i Burundi witwa Adolphe Rukenkanya adukoresha imyitozo.”

Nyuma y’igihe gito Disi yatangiye guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ari nako agihesha ishema yitwara neza mu marushanwa akomeye.

Yabisobanuye muri aya magambo ati “Muri 2003 naje kwitabira shampiyona y’isi mu Bufaransa yahuzaga abasirikare, aho buri gihugu ku isi cyari gihagarariwe n’abasirikare barindwi, maze mba uwa mbere, icyo gihe twari kumwe na Gen Albert Murasira ubu ni Minisitiri w’Ingabo nk’umuyobozi w’ikipe ndetse n’umutoza Rwabuhihi, umwaka wakurikiyeho mba uwa kabiri.”

“Muri 2007 ni ho nabaye umukinnyi ukomeye cyane, n’indi myaka nari umukinnyi ukomeye nko hagati ya 2003-2009, aho nahoraga byibura ndi mu bakinnyi 25 beza ku isi, ariko 2007 ho nari ku mwanya wa gatandatu ku isi.”

Icyo asaba abakiri bato

Mu butumwa yageneye abakiri bato, Disi Dieudonné yagize ati “Nk’ukuntu narokotse Jenoside ni ibintu bitoroshye, iyo nanjye mbitekereje numva nari mfite umutima ukomeye, mu buzima bwanjye nabayeho ngerageza guhatana, sinigeze nemera gupfukiranwa ngo nicwe n’agahinda k’ibyababaye manike amaboko, abakiri bato na bo nabasaba kujya bumva ko bashoboye.”

Cathia Uwamohoro, Uko Jenoside yatumye aba umwana w’ikinege, umukino wa Cricket wamubereye undi muryango

Cathia Uwamahoro ni umunyarwandakazi wamamaye cyane kubera umukino wa Cricket, nyuma yo gukora amateka atarakorwa n’undi wese ku isi.

Cathia Uwamahoro yasigaranye na Mama we gusa, anamuba hafi no mu mukino wa Cricket
Cathia Uwamahoro yasigaranye na Mama we gusa, anamuba hafi no mu mukino wa Cricket

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite amezi atandatu gusa igihe, Papa we umubyara aza kwicwa muri Jenoside n’abandi bo mu muryango we, aho Cathia ari we wari imfura iwabo.

Cathia Uwamahoro na Mama we bagize amahirwe barokoka Jenoside, nyuma yo kubura abavandimwe be yaje gukura ari umwana umwe iwabo, ibintu byamugoye kubyakira.

Ati: “Gukura nk’umwana wenyine rimwe na rimwe byarambabaje cyane, cyane cyane kubona indi miryango ifite abana benshi. Uretse ibyo, nifuzaga cyane no kubona ishusho ya papa n’urukundo rwe, ibintu bitari byoroshye kwihanganira nkiri umwana. "

N’ubwo kuba adahari byasize amateka atazibagirana mu buzima bwe muri rusange, Uwamahoro agaragaza ko byanamuteye imbaraga arebye uburyo nyina yakoze cyane kugira ngo babeho.
kwitanga kwa nyina, byatumye ashyira imbaraga mu gukora cyane ngo yiteze imbere

“Kureba mama akora cyane ubudahwema byanteye gukora ibishoboka byose mu byo niyemeje. Ntabwo nigeze ntekereza ko hari ikidashoboka mu gihe ukomeje kugerageza. Buri gihe nifuza gutanga byinshi muri njye uko nshoboye.”

Umukino wa Cricket wamubereye umuryango mushya

Muri Gashyantare 2017 Izina rya Cathia Uwamhoro ni bwo ryamenyekanye cyane, ni nyuma yo gushyiraho agahigo ko kumara amasaha 26 agarura udupira mu mukino wa Cricket, bituma yandikwa mu gitabo cya Guinness World Records cyandikwamo abakoze ibidasanzwe ku isi.

Kwandikwa mu gitabo cya Guinness World Records ntabwo byazamuye gusa umukino wa Cricket mu Rwanda, ahubwo byafashije Uwamahoro kugera ku nzozi ze.

Avuga ko siporo yagize ingaruka nziza ku buzima bwe mu buryo bwinshi harimo no kubona umuryango mushya, wamuhumurije ukamwereka urukundo n’ubumwe cyane cyane mu mukino wa Cricket.

Uretse ibyo, umukino we wateye imbere, ndetse no kwigirira icyizere ikintu avuga ko ari ingenzi mu buzima.

Ati: “Igihe ninjiraga muri cricket, nashituwe n’ubumwe n’urukundo biba muri siporo. Kuri njye, ibi byari nko kubona umuryango wa kabiri; byamfashije kugira icyizere no kwibanda ku kubaka ejo hazaza heza aho gusubizwa hasi. Ubu sinkiri njyenyine. ”

Maitre Sinzi Tharcisse afite amateka yihariye, yifashishije umukino wa Karate arokora Abatutsi 118

Umukino wa Karate kuri Maitre Sinzi watangiye kumufasha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yabashaka kurikoka kubera uyu mukino ariko bib akarusho nyuma yo gufasha abandi 118 kurokoka.

Yakoresheje umukino wa Karate arwanya interahamwe n’abasirikari ba Ex-FAR, abasha kurokora abantu 118 mu bari bahungiye muri ISAR –SONGA mu cyahoze ari Butare, abasha no kubambutsa abageza i Burundi mu buryo butoroshye ariko abasha kubarikora.

Maitre Sinzi Tharicisse wabashije kurokora Abatutsi 118
Maitre Sinzi Tharicisse wabashije kurokora Abatutsi 118

Maitre Sinzi avuga ko kugeza ubu uyu mukino awufata nk’ubuzima bwe bwa buri munsi dore ko n’ubu ku myaka ye akiwukina kandi akanawutoza, aho ndetse afite n’umwana w’umukobwa ubu umaze kuba umukinnyi ukomeye muri uyu mukino

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka