Kacyiru: Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako imwe yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Emmanuel Nkomeza (ubanza ibumoso)
Emmanuel Nkomeza ukora mu muryango IntraHealth International, yabwiye Kigali Today ati “Twagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga nk’abantu bakorera mu Rwanda, kandi tuzi amateka yo mu Rwanda kugira ngo twifatanye n’abandi Banyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse tunakomeze abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Bamwe mu bakora muri iyo miryango ni abanyamahanga. Nkomeza asanga na bo kwibuka bibareba kuko Jenoside igomba kwamaganwa ku rwego rw’isi, dore ko n’Umuryango w’Abibumbye washyizeho gahunda yo kuyibuka no kuzirikana ububi bwayo.
- Karamuzi Dennis, Umuyobozi w’umuryango Land O’Lakes Venture37
Karamuzi Dennis, Umuyobozi w’umuryango Land O’Lakes Venture37, umuryango wibanda ku bikorwa byerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo kumva ko bose bafite uruhare mu kubaka u Rwanda bifuza.
Ati “Iyi ni imiryango ikorera mu Rwanda, kandi ikorana n’Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere, byumvikana rero ko tubana na bo umunsi ku wundi. Bamwe muri bo baba bagendana ibikomere harimo n’ibyo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Natwe rero tugomba kubisobanukirwa, kwifatanya na bo, no kugira uruhare mu isanamitima aho bishoboka. Rero ni ngombwa ko iyi gahunda yo kwibuka natwe tuyigiramo uruhare.
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yababwiye ko abantu bose bakwiye kwita ku bibahuza kuruta ibibatandukanya.
Yagaragaje ko ibyo abantu bashingiyeho by’amoko yatumye bamwe bica abandi nta shingiro bifite kuko mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, iyo ugiye mu mateka yabo yo hambere usanga inkomoko yabo ari imwe.
Bamporiki yanashimye abakora muri iyo miryango barimo abanyamahanga, kuba bafata igihe na bo bakibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko wasangaga mu bihe byahise iyo gahunda hari abayifataga nk’aho itabareba, bamwe igihe cyo kwibuka cyagera bagafata indege bakigira mu bindi bihugu.
Imiryango mpuzamahanga 13 yahuriye muri icyo gikorwa cyo kwibuka ni Arrow Capital, Plan International, IntraHealth International, Girl Effect, CBM, TearFund, Heifer International, Land O’Lakes Venture37, Help A Child, Cordaid, Y-Labs, CCHUB, AgroFocus na Resitora ikoreramo yitwa Golden Plate, ndetse na ba nyiri iyo nzu.
Mu minsi iri imbere barateganya gutegura ibindi bikorwa byo kuremera abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa nk’ibi byo guhurira hamwe bakibuka ngo basanzwe babikora, usibye ko mu myaka ibiri ishize byabaga hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Andi mafoto:
- Bacanye urumuri rw’icyizere bahamya uruhare rwabo mu gutuma Jenoside itazongera kubaho ukundi
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muri ISAR no mu nganda z’icyayi na kawa hateguriwe Jenoside - MINAGRI
- Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Tariki 21 Mata 1994, umunsi w’icuraburindi ku Mayaga - Ubuhamya bw’abaharokokeye
- #Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi
- Iyo tubonye abadusura cyane cyane muri ibi bihe, twumva twongeye kugira imbaraga – AVEGA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|