Kacyiru: Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako imwe yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmanuel Nkomeza (ubanza ibumoso)
Emmanuel Nkomeza (ubanza ibumoso)

Emmanuel Nkomeza ukora mu muryango IntraHealth International, yabwiye Kigali Today ati “Twagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga nk’abantu bakorera mu Rwanda, kandi tuzi amateka yo mu Rwanda kugira ngo twifatanye n’abandi Banyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse tunakomeze abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bamwe mu bakora muri iyo miryango ni abanyamahanga. Nkomeza asanga na bo kwibuka bibareba kuko Jenoside igomba kwamaganwa ku rwego rw’isi, dore ko n’Umuryango w’Abibumbye washyizeho gahunda yo kuyibuka no kuzirikana ububi bwayo.

Karamuzi Dennis, Umuyobozi w'umuryango Land O'Lakes Venture37
Karamuzi Dennis, Umuyobozi w’umuryango Land O’Lakes Venture37

Karamuzi Dennis, Umuyobozi w’umuryango Land O’Lakes Venture37, umuryango wibanda ku bikorwa byerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo kumva ko bose bafite uruhare mu kubaka u Rwanda bifuza.

Ati “Iyi ni imiryango ikorera mu Rwanda, kandi ikorana n’Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere, byumvikana rero ko tubana na bo umunsi ku wundi. Bamwe muri bo baba bagendana ibikomere harimo n’ibyo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Natwe rero tugomba kubisobanukirwa, kwifatanya na bo, no kugira uruhare mu isanamitima aho bishoboka. Rero ni ngombwa ko iyi gahunda yo kwibuka natwe tuyigiramo uruhare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yababwiye ko abantu bose bakwiye kwita ku bibahuza kuruta ibibatandukanya.

Yagaragaje ko ibyo abantu bashingiyeho by’amoko yatumye bamwe bica abandi nta shingiro bifite kuko mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, iyo ugiye mu mateka yabo yo hambere usanga inkomoko yabo ari imwe.

Bamporiki yanashimye abakora muri iyo miryango barimo abanyamahanga, kuba bafata igihe na bo bakibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko wasangaga mu bihe byahise iyo gahunda hari abayifataga nk’aho itabareba, bamwe igihe cyo kwibuka cyagera bagafata indege bakigira mu bindi bihugu.

Imiryango mpuzamahanga 13 yahuriye muri icyo gikorwa cyo kwibuka ni Arrow Capital, Plan International, IntraHealth International, Girl Effect, CBM, TearFund, Heifer International, Land O’Lakes Venture37, Help A Child, Cordaid, Y-Labs, CCHUB, AgroFocus na Resitora ikoreramo yitwa Golden Plate, ndetse na ba nyiri iyo nzu.

Mu minsi iri imbere barateganya gutegura ibindi bikorwa byo kuremera abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa nk’ibi byo guhurira hamwe bakibuka ngo basanzwe babikora, usibye ko mu myaka ibiri ishize byabaga hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Andi mafoto:

Bacanye urumuri rw'icyizere bahamya uruhare rwabo mu gutuma Jenoside itazongera kubaho ukundi
Bacanye urumuri rw’icyizere bahamya uruhare rwabo mu gutuma Jenoside itazongera kubaho ukundi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka