Harategurwa filime mbarankuru ishinja MINUAR gutererana Abatutsi, igashinjura u Bubiligi

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, atangaza ko hari impuguke z’Ababiligi zimaze kwegeranya ubuhamya butegura filime mbarankuru izagaragaza uburyo n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR, zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO-Kicukiro.

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga wari ku rwibutso rwa Nyanza ku wa Mbere
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga wari ku rwibutso rwa Nyanza ku wa Mbere

Nkuranga avuga ko iyo filime izavana icyasha kuri Leta y’u Bubiligi yashinjwe koshya ingabo za MINUAR kuva mu butumwa bw’amahoro zarimo mu Rwanda, bigatuma zitererana Abatutsi mu maboko y’Interahamwe na Ex FAR (ingabo zari iza Leta icyo gihe).

Nkuranga yatangarije ibi ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Mbere, nyuma yo kumva ubuhamya bw’umwe mu baharokokeye witwa Hodari Marie-Rose.

Nkuranga avuga ko hari urubanza rwabereye mu Bubiligi, aho Leta y’icyo gihugu yaregwaga guhatira Umuryango w’Abibumbye gucyura ingabo zawo za MINUAR, kuko ngo Ex FAR yabahozaga ku nkeke ibashinja guhanura indege yari itwaye Perezida Habyalimana.

Agira ati “Amakuru twari dufite ni uko (Ex FAR n’Interahamwe) bashyize igitutu kuri UN koko abo basirikare baragenda, ariko urwo rubanza rwarabaye bisa nk’aho Leta y’u Bubiligi yatsinze, kuko yagaragazaga ko ari MINUAR yabacyuye atari yo”.

Ati “Aha rero nkabamenyesha ko hari itsinda ry’Ababiligi barimo n’abashakashatsi, rikaba riyobowe n’umuprofeseri witwa Joel Kotek, barimo gukora filime mbarankuru izagira ingaruka ku cyemezo cyafashwe n’urukiko, cyakuye icyaha kuri Leta y’u Bubiligi”.

Perezida wa Ibuka avuga ko iryo tsinda ry’abashakashatsi riherutse mu Rwanda rije kwegeranya ibyo abatangabuhamya batandukanye bavuga, akaba yizeye ko ibizavamo hari icyo bizamara.

Abitabiriye icyo gikorwa bunamiye imibiri iharuhukiye
Abitabiriye icyo gikorwa bunamiye imibiri iharuhukiye

Nkuranga avuga ko kuva mu myaka ya 1959, 1961, 1963 kugera mu 1994, Abatutsi ngo bari basanzwe bahungira muri ETO Kicukiro kuko habagamo abapadiri b’aba Seliziyani babahungisha itotezwa kuko bitwaga Inyenzi, hakwiyongeraho n’uko ingabo za MINUAR zahacumbitse muri 1994 bajyayo bafite icyizere gisesuye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko Urwibutso rwa Nyanza ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), zitatabaye Abatutsi bicwaga nyamara ari yo gahunda yari yabazanye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka