Abatarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro baracyari mu gahinda

Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.

Avuga ko n’ubwo babuze imiryango yabo kubera abicanyi ariko nanone ngo abasore b’Inkotanyi babuze ubuzima bwabo kugira ngo babarokore.

Yasabye abakuze gusobanurira urubyiruko amateka y’Igihugu kugira ngo hatazagira uyagoreka kugira ngo bazakure baharanira gukora ibyiza kuko ari bo bayobozi b’ejo.

Imibiri yashyinguwe ku wa 12 Mata 2022 mu rwibutso rwa Mukarange harimo imibiri irindwi yabonetse vuba n’indi itatu yari ishyinguwe ahantu hazwi.

Uwonkunda avuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 28 hari imibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro agasaba abazi aho iherereye kuhagaragaza kuko na bo ubwabo bibaruhura.

Ati “Birababaje kuba nyuma y’imyaka 28 tukibaza aho abacu baherereye. Iki gikorwa cyakabaye cyararangiye. Twongeye rwose gusaba abazi aho abacu baherereye kugira ubutwari bwo kuhatugaragariza kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kuko ibyo birabohora ku rwego rwacu no kubabishe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko muri aka Karere hishwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na ba Burugumesitiri harimo uwa Komini Rukara, Burugumesitiri Senkware Celestin wa Komini Kayonza, Ngenzi Octavien wayoboraga Komini Kabarondo afashijwe na Barahira Tito ndetse na Col Rwagafirita muri Komini Cyarubare washinze umutwe witwa Simba Batallion wari ugizwe n’abahoze mu gisirikare n’izindi nterahamwe ukaba warishe Abatutsi benshi mu bice bitandukanye.

Kuri Kiliziya ya Mukarange Interahamwe zirimo abakoze igisirikare, Burugumesitiri Senkware Celestin na Komanda wa Jandarumuri baje bitwaje gerenade n’izindi ntwaro babanza kwica barashe Padiri Munyaneza Jean Bosco nyuma yo kwanga gutanga abantu bamuhungiyeho.

Avuga ko mu karere ka Kayonza harimo imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko amakuru y’aho yajugunywe ababigizemo uruhare banze kuyatanga.

Agira ati “Muri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ubwicanyi bwari buyobowe na Kanyangoga Thomas naho hiciwe Abatutsi barenga 200 ndetse imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hari kandi Abatutsi bahungiye muri Pariki y’Akagera bagira ngo berekeze Tanzaniya Interahamwe zibasangayo zirabica abandi bicwa n’inyamanswa.”

Avuga ko mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside no kugira amateka atazazimangana, ubu ngo harimo kubakwa urwibutso rw’Akarere i Mukarange ndetse n’inzu y’amateka yaranze Jenoside yakorewe mu Karere ka Kayonza.

Avuga ko harimo no kwandikwa igitabo cy’amateka kizashingira ku buhamya bugenda bitangwa bikazafasha kubumbatira amateka mu gihe kinini kiri imbere.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi zigihari harimo kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba hari imibiri y’abishwe itaraboneka ngo ishyingurwe, kuba abakoze Jenoside hari abataraboneka ngo bacirwe imanza ndetse kuba hari abakibona mu ndorerwamo z’amoko n’ubwishishanye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka