Ineza twagiriwe n’Inkotanyi yaraduherekeje: Abarokotse Jenoside b’i Rwamagana

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko ineza na humura beretswe n’Inkotanyi byabaherekeje na n’uyu munsi bakaba bakibizirikana, n’ubwo ngo hari abadashaka kuyumva birirwa babuza amahwemo abacitse ku icumu, babicira amatungo ndetse no kubabwira amagambo mabi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Musha mu Karere ka Rwamagana, ahashyinguwe imibiri 21 yabonetse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 23,240, aba bakaba bariciwe muri Kiliziya Gatolika ya Musha, Fumbwe n’ahandi.

Musabyeyezu yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zabarokoye, asaba abarokotse Jenoside gukomeza kuba intwari no guhora bazirikana ineza bagiriwe kuko yababereye icyomoro.

Yavuze ko ijambo humura babwiwe n’Inkotanyi batazaryibagirwa, kuko ariwo muti uvura wa mbere babonye kuko wababereye nka serumu ya mbere ihabwa umurwayi urembye.

Agira ati “Inkotanyi zadukuriyeho urupfu twerekwa urukundo, ineza yanyu yaraduherekeje, iyo humura yaraduherekeje na n’uyu munsi turacyayizirikana. Leta yacu y’ubumwe yakomeje kuba ariyo ishyira imbere iranayitwigisha (ineza), n’ubwo hari abadashaka kuyakira no kuyumva, birirwa batubuza amahwemo. Baratwicira amatungo, baraturatuza abacu bababwira amagambo mabi ariko nibasubize amerwe mu isaho, kuko ya neza yaduherekeje n’ubu iracyaturiho."

Yakomeje agira ati “Tuzi neza kandi duhumurizwa n’uko Leta yacu idashobora kubirebera, kuko yahagaritse Jenoside mu mbaraga nke bari bafite nkaswe ubungubu, aho twese twabaye Inkotanyi kandi tugamije kwimika ineza tukayisimbuza inabi twabonye.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abasaba gukomera.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndengakamere, ariko Abanyarwanda bagomba kwibuka kugira ngo basubize agaciro abavukijwe ubuzima bazira uko baremwe, ndetse hanazirikanwa inzira itoroshye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, banyuzemo ariko bakiyubaka bakongera kubaho.

Yungamo ko ikizere cyo kubaho cyabonetse, abarokotse Jenoside yakorewe Abaturage bafite inshingano zo kubakira kuri icyo kizere.

Ati “Ikizere cyo kubaho cyarabonetse, ubwo cyabonetse dufite inshingano zo kucyubakiraho tugakomeza kwiyubaka. Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no gusigasira ibyagezweho, ndabasaba gukomeza gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda; gukomeza kwiyubaka no kwihesha agaciro dushyira imbere Ubunyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Turasabwa kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenosode; guharanira amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi; guharanira umuco wo gukora umurimo unoze; kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ibyaha bya ruswa n’akarengane.”

Yasabye abaturage gufatanya gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, kuko ari bimwe mu bifasha mu rugendo rwo gukira no kubaka igihugu.

Muri uwo muhango, abaturage ba Rwamagana bifatanyije n’abaturanyi babo b’Akarere ka Gicumbi, kuko bagize uruhare mu kurokora bamwe mu batutsi b’i Rwamagana.

Senateri Bizimana Jean Baptiste wabaye n’umuyobozi w’inkambi ya Rutare, yahurizwagamo Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye yavuze ko ku itariki 10 Mata 1994, icyahoze ari Komini Rutare cyafashwe n’Inkotanyi bituma Abatutsi benshi bo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana bahungirayo.

Avuga ko ubwo babaga bagerageza kwambuka Muhazi ngo bajye i Rutare, ngo Interahamwe zarabakurikiye ariko ubuyobozi bwa Rutare burahagoboka bubatwara mu modoka abandi baraherekezwa n’amaguru.

Yongeraho ko na nyuma Abatutsi benshi barokorwaga mu bice bya Rwamagana, Inkotanyi zabambutsaga bakajyanwa mu nkambi ya Rutare, kuko ariho hari hizewe umutekano usesuye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka