Gatsibo: Abatarahigwaga muri Jenoside barasabwa kwerekana aho imibiri y’abishwe iherereye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Soline, arasaba abatarahigwaga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri ine yashyinguwe ni iyabonetse kubera amakuru yagiye atangwa n'abaturage
Imibiri ine yashyinguwe ni iyabonetse kubera amakuru yagiye atangwa n’abaturage

Yabibasabye ku ya 11 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gatsibo kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine yabonetse vuba.

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko imibiri yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse kubera amakuru abaturage batanze, bityo asaba abatarahigwaga kugaragaza ahandi imibiri yaba iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu.

Ati “Ntabwo abarokotse bashobora kumenya aho imibiri y’ababo bishwe yajugunywe kuko barahigwaga, bari bihishe, bari muri purafo, munsi y’ibitanda, mu nzina bataramo ibitoki n’ahandi. Icyo gihe abatarahigwaga barimo n’abari babakurikiranye ngo babice, nibo bazi abishe abantu n’aho imibiri yabo bayijugunye.”

Akomeza agira ati “Muri iki gihe twibuka nongere nkangurire Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abatarahigwaga babonye Jenoside uko yagenze. Kuba twarahisemo kuba umwe inkunga yabo bayitange yo kwerekana aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri, nibura tubashe kubashyingura mu cyubahiro.”

Yavuze ko nta muntu uzazizwa y’uko yagaragaje aho imibiri yajugunywe, kuko kuba ahazi bitavuze ko yagize uruhare mu kubica.

Urubyiruko rwasabwe kwigirira ikizere cy'ubuzima kuko bafite ubuyobozi bwiza
Urubyiruko rwasabwe kwigirira ikizere cy’ubuzima kuko bafite ubuyobozi bwiza

Mu buhamya bwa Manzi Aloys, yavuze ko iwabo wari umuryango munini w’abana 11 n’ababyeyi babo ariko basigaye ari babiri gusa.

Avuga ko ise yiciwe muri Kiliziya ya Kiziguro ndetse ajugunywa mu rwobo ubu rwasijwe imibiri igakurwamo, igashyingurwa mu cyubahiro naho nyina we akaba yarishwe atwikiwe mu nzu n’abavandimwe be bari bato icyo gihe.

Avuga ko akirokoka yagumanye ibikomere ariko kubera inyigisho yagiye ahabwa n’imiryango itandukanye, ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta yabashije kubikira.

Agira ati “Jye icyo nari niyiziho kijyanye n’ihungabana numvaga nta muntu ufite ababyeyi waba inshuti yanjye, sinisanzuraga ku bantu bose. Umuntu ufite ababyeyi nkumva atari Umututsi kuko barabishe, impamvu babashigaje ni uko batari Abatutsi niko natekerezaga ariko ndashima Imana ko byaje gushira.”

Manzi wari wihishe hafi n’urugo ngo yaje kuhava bigoranye ajya i Kiziguro ariko umutima umubuza kwinjira imbere muri Kiliziya aho abandi bari bari, ahubwo akomeza kwihisha mu baturage bari bari bayituriye ari naho Inkotanyi zamurokoreye.

Amb. Nyirahabimana avuga ko abari bihishe badashobora kumenya aho ababo bajugunywe uretse ababahigaga n'abatarahigwaga
Amb. Nyirahabimana avuga ko abari bihishe badashobora kumenya aho ababo bajugunywe uretse ababahigaga n’abatarahigwaga

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomscène, ashima Ingabo zari iza RPA zabarokoye ndetse n’ubu bakaba bafite umutekano usesuye n’imibereho myiza.

Yasabye abagize uruhare muri Jenoside gusaba imbabazi no kubabarira ku bacitse ku icumu, kuko aribwo ubumwe butajegajega bwagerwaho.

Ati “Ya mpano ikomeye tugomba guha Igihugu ni ukubabarira nta kindi twatanga. Ku banya-Gatsibo bagize uruhare muri Jenoside n’imiryango yabo, gusaba imbabazi ni indi mpano abantu bashobora guha Igihugu kandi ikomeye.”

Akomeza agira ati “Ntimugire ngo iyo uhagurutse ugasanga uwacitse ku icumu imbabazi uba ubaye umunyantege nke, oya, nawe uba utanze umusanzu ukomeye, namwe nimubikore. Turi mu nzira yo kubaka ubumwe butajegajega kandi nta muntu umwe wakubaka ubumwe.”

Mu byo abarokotse bashimira Leta n’Umukuru w’Igihugu harimo kuba mu Karere ka Gatsibo gusa abana barokotse barenga 1,500 barishyuriwe amashuri, abacitse ku icumu batishoboye 400 bubakirwa inzu, abarenga 600 bahabwa inkunga y’ingoboka, imiryango y’abarokotse 144 ihabwa inka.

Hari kandi amatsinda 28 yahawe inkunga y’amafaranga kugira ngo yiteze imbere, ubu ngo hakaba hari miliyoni 75 nayo yo gutera inkunga imishinga ku miryango itishoboye ngo yiteze imbere.

Sibomana avuga ko abarokotse bakunda Perezida wa Repubulika na Leta kuko yabitayeho mu buryo bwose
Sibomana avuga ko abarokotse bakunda Perezida wa Repubulika na Leta kuko yabitayeho mu buryo bwose

Mu gihe cyo kwibuka abarokotse mu Karere ka Gatsibo bavuga ko badashobora kwibagirwa ubugome bwa Gashugi, wicaga abantu avuga ko arasa ibishuhe, na Gatete Jean Baptiste wateguye Jenoside mu cyahoze ari Komini Murambi ndetse n’Interamwete Nyirazamani.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ubu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe 20,124 ubariyemo iyashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umwaka utaha urwo rwibutso, ruzaba rurimo ibimenyetso ndangamateka bya Jenoside yakorewe mu cyahoze ari Komini Murambi, ndetse n’andi Makomini yahujwe bikaba Akarere ka Gatsibo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka