MINISANTE yibutse abari abakozi mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Ngamije na Dr. Tharcisse Mpunga bunamiye Abatutsi bakoraga muri iyo MINISANTE bazize Jenoside
Minisitiri Dr. Ngamije na Dr. Tharcisse Mpunga bunamiye Abatutsi bakoraga muri iyo MINISANTE bazize Jenoside

Ni mu muhango wabereye ku cyicaro cya MINISANTE mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, witabiriwe n’abakozi batandukanye b’iyo Minisiteri n’ab’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), hamwe n’abafatanyabikorwa babo, aho bibukaga abahoze ari abakozi ba MINISANTE bagera kuri 41, n’abandi bakoraga mu rwego rw’ubuzima bishwe mu 1994 bazira ubwoko bwabo.

Hanagawe abari bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu no kubitaho barimo abaganga (Doctors) 56, hamwe n’abaforomo (Nurses) 73, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavutsa ubuzima abantu, kandi nyamara bari bafite inshingano zo kububungabunga no kuburinda.

Minisitiri Ngamije acana urumuri rw'icyizere
Minisitiri Ngamije acana urumuri rw’icyizere

Mu buhamya bwatanzwe na Stanislas Simugomwa watangiye gukora muri MINISANTE mu 1982, akaza kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko abantu bakoragamo bose bari bahuriye ku mugambi w’ivangura n’irondakarere.

Ati “Rwose imiyoborere mibi muzajye muyirwanya aho muzayisanga hose, kuko niyo ntandaro y’ibikorwa bibi byose bibaho, kuko muri Minisiteri y’Ubuzima bari barigize ibyigomeke kuva kuri Minisitiri kugera k’uwo hasi, kandi bose bavuga rumwe kubijyanye n’ibintu by’inzangano”.

Akomeza agira ati “Bagize uruhare rukomeye cyane muri Jenoside, kugeza n’aho imodoka za MINISANTE arizo zirirwaga zizenguruka aha hose, zitwara interahamwe mu bwicanyi no kujya gushakisha abantu mu ngo zabo. Bageze aho batanga amatangazo kuri radio, ngo imodoka za MINISANTE aho bazibona hose bazifate, kuko bari bamaze kubona ko icyo bashakaga bakigezeho, Abatutsi babamaze, ahubwo ba bandi bari bazifite barazambukanaga bazihungana. Minisiteri yarasahuwe nta kintu yasigaranye”.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko ntawifuza ko ibyabaye byakongera ukundi, ariko kandi ngo bazabifashwamo no kuba umwe birinda icyabatandukanya.

Dr. Nepomuscène Sindikubwabo, ushinzwe ibikorwa by’imbangukiragutabara muri RBC, avuga ko byamaze kubagaragarira ko kuba umwe ari intwaro ikomeye.

Ati “Bimaze kutugaragarira ko kuba umwe ari intwaro ikomeye, nicyo kibungabunga iterambere, iyo tutari hamwe n’iterambere tugeraho turarisenya, dushobora kwishimira ko twateye imbere ariko tutari hamwe, umwe yarisenya. Ubuyobozi bubi bwatugejeje ahabi, uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza, duharanire ko buri wese mu nshingano ze, bwa bumwe ntitukazabutezukeho”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wihariye wo kubasubiza agaciro.

Ati “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wihariye wo kubasubiza agaciro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, dushyigikiye gahunda z’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda”.

Akomeza agira ati “Dufata umugambi wo kuba kw’isonga mu kwiyubaka, mu kubaka agaciro k’ubuzima n’uburenganzira bwo kubaho kwa buri wese, mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. By’umwihariko dukomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tunabafata mu mugongo”.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Minisitiri w’ubuzima yari Dr. Casimir Bizimungu, ushinjwa n’abatari bacye kuba umwe mu bayigizemo uruhare mu 1994.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba yiyemeje gutangira gushaka amakuru ku bahoze ari abakozi bayo, bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga, kugira ngo bazamenyekane bashimirwe.

Stanislas Simugomwa
Stanislas Simugomwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka