Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo Brazzaville

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo Brazzaville, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022.

Aba bayobozi bombi nyuma y’ibyo biganiro, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville, yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, akaba azibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko rwe muri Leta ya Oyo, aho yasanganiwe n’abaturage baje kumwakira.

Leta ya Oyo niyo Perezida Dennis Sassou Nguesso akomokamo. Akaza gutemberezwa urwuri ndetse akaza kwakirwa ku meza na mugenzi we Sassou Nguesso.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Congo Brazaville, yatangiye ejo ku wa Mbere akazarusoza ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amatageko ya Congo Brazaville, aho yababwiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ishake ibisubizo ku bibazo biyikibangamiye.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abaturage b’u Rwanda na Congo Brazzaville bahujwe n’intego yo kubaka iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

Perezida Kagame yakiriwe kandi na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, mu musangiro. Yashimiye mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye, azashimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Congo.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka