Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.

NISR yatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,5% mu kwezi kwa Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ni mu gihe ibiciro muri Gashyantare 2022 byari byiyongereyeho 5,8%.

Zimwe mu mpamvu zatumye muri Werurwe 2022, ibiciro byariyongereye ahanini byatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 10,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14,7%.

Icyo cyegeranyo ngaruka kwezi kivuga ko ugereranyije Werurwe 2022 na Werurwe 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 7,6%. Iyo ugereranyije Werurwe 2022 na Gashyantare 2022, ibiciro byiyongereyeho 3,1%.

NISR ikomeza igaragaza ko: “Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,9%, n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 8,1.”

Muri icyo cyegeranyo, NISR igaragaza ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 4,3% ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro muri Gashyantare 2022 byari byiyongereyeho 3,1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe, ni ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 17,2%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 15,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 10,1%.

Iyo ugereranyije Werurwe 2022 na Gashyantare 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,5%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Werurwe 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 5,6% ugereranyije na Werurwe 2021. Muri Gashyantare 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 4,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 12,5% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 12,7%.

Iyo ugereranyije Werurwe 2022 na Gashyantare 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,8%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka