Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Congo Brazzaville

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Congo Brazzaville.

Umukuru w’Igihugu yageze muri Congo Brazzaville ku ya 11 Mata 2022, ku kibuga cy’indege yakirwa na mugenzi we, Dennis Sassou Nguesso.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amatageko y’icyo gihugu, aho yababwiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ishake ibisubizo ku bibazo bikiyibangamiye.

Perezida Kagame yakiriwe kandi na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, mu musangiro, aboneraho gushima mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ndetse bakurikirana umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Aya masezerano akaba azibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko rwe muri Leta ya Oyo, ari naho Perezida Sassou Nguesso akomoka. Yatambagijwe bimwe mu bice bitandukanye biherereye muri iyo Leta, birimo uruganda rutunganya amata, ibagiro rya kijyambere ndetse n’urwuri rw’inka.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame akomereza muri Jamaica mu rundi ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, rutangira kuri uyu wa Gatatu tariki 13 kugeza ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwibeshye Oyo ntabwo ari leta kuko cong Brazzaville atari leta federal

Dan yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka