Izamuka ry’igiciro cya Gaz ribangamiye gahunda yo kubungabunga ibidukikije

N’ubwo Gaz yaje ari igisubizo mu kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara, ihenda ryayo rishobora kubangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko hari abayikoreshaga basubiye ku nkwi n’amaka.

Hari benshi basubiye ku gukoresha amakara kuko gaz yahenze cyane
Hari benshi basubiye ku gukoresha amakara kuko gaz yahenze cyane

Impamvu abantu benshi bashobora gusubira gucana inkwi n’amakara, ni ukubera ko ikiguzi cya gaz cyazamutse bityo n’ubushobozi bwo kuyigura bukaba bukeya, bamwe bakihitiramo gukoresha amakara ndetse n’inkwi.

Umwe mu baturage bakorera ubucuruzi bwo gutekera abantu icyayi n’amandazi, Mukamana Francine wo mu Murenge wa Kimironko, avuga ko gaz ikizamuka yatewe impungenege n’igiciro bamubwiye, ahitamo kwikoreshereza amakara n’ubwo nayo igiciro cyazamutse.

Ati “Jyewe rero sinabasha kugura gaz y’ibihumbi bigera muri 19000 ngo mbishobore rwose n’amakara nyagura ibihumbi 11500frw, wenda ngasaguraho ayo makeya nkayaguramo ibirayi byo kurya”.

Mukamana avuga ko ibilo 12 bya gaz bari basanzwe bagura ku mafaranga ibihumbi 15,200 kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga ibihumbi 19000 na 20,000 kandi na bwo ntiboneke.

Abacuruzi bato ba gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze, aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana.

Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi umunani na 10, kuri ubu uri kugura hagati y’ibihumbi 11 na 12 bitewe n’aho ari ho.

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu 2020, mu turere twose tw’ u Rwanda, bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku 5,020 ziganjemo izo mu bice by’icyaro, bwakusanyije amakuru ku mikoreshereze y’ibicanwa ndetse n’uburyo bwo guteka bukoreshwa n’Abanyarwanda.

Uretse inkwi n’amashyiga gakondo, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubundi buryo bwo guteka bugenda bwitabirwa gahoro gahoro.

Abasubije ko bayobotse gukoresha gaz bagera kuri 5.65%. Ugereranije n’imibare yaherukaga kugaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2017, usanga uyu mubare ugenda wiyongera kuko icyo gihe wari kuri 1.15% gusa. Icyakora mu mijyi uyu mubare uri hejuru ku kigero cya 25.6%.

Abagaragaje ko bagikoresha amakara mu guteka na bo bari ku kigero cyo hejuru kuko babarirwa muri 18.03%, mu gihe abakoresha Biogas bakiri bake cyane batanagera kuri 1%.

Ikigo cy’Igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gucana inkwi n’amakara kuko byatuma amashyamba ashiraho bigatera ubutayu.

Gaz isigaye igurwa n'umugabo igasiba undi
Gaz isigaye igurwa n’umugabo igasiba undi

Akimpaye Beatha, umukozi muri REMA, avuga ko mu bukangurambaga bakora harimo kubuza abantu gutema amashyamba kuko byangiza ibidukikije ndetse ugasanga igihugu gihindutse ubutayu.

Ati “None se nta mashyamba imvura yava he? Umwuka duhumeka wava hehe, umuturage yahinga ate, kandi tuzi ko ibyo byose bitangwa n’amashyamba”.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko umwaka wa 2024 uzagera ingo zigikoresha inkwi mu guteka zagabanutse kugera nibura kuri 42%. Kugira ngo ibyo bigerweho ni uko mu mijyi ikoreshwa ry’amakara ryacika. Ibi kandi bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi nibura kugera ku kigero cya 50% kandi atarekura imyotsi myinshi yanduza ikirere.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije kugabanya ikoreshwa ry’uburyo gakondo mu guteka butarondereza ibicanwa, ahubwo hagakoreshwa amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ku kigero cya 50%. Aya mashyiga anagabanya umwotsi uhumanya ikirere bityo agafasha mu kubungabunga ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba muha agaciro ubidukikije,kd usanga Ari imihigo ko Ingo byinshi zirondereza ibikomoka kubidukikije, nimushyireho nkunganire kuri GAZ kugirango abarangura botoherezwe Kandi numuturage uyishaka ayibone bigendutse. Bitaribyo ntacyo mwaba murigukora kucyifuZo cyumuturage cg umucurizi.kandi bigihanitse gutyo numva mutaveba uwiyeranje mukwe agacana urukwi.

Ntaho NKUNGANIRE idafasha iyo ureba ministered zigenda zibikora ,REMA numva nayo ikwiye kubyihutisha yatinda ikazidanga ntagaturiro Kandi Leta Ari umubyeyi watwese abanyarwanda.

UMUTURAGE KU ISONGA by H.E PAUL KAGAME.

KAVUKIRE yanditse ku itariki ya: 6-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka