Batunguwe no kubona amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu byapfuye

Ubuyobozi bw’Agace ka Minova muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko tariki ya 3 Kamena 2022 batunguwe no kubona amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu byapfuye bikareremba hejuru y’amazi, bakeka ko byishwe na Gaz iri mu Kiyaga cya Kivu.

Mu masaha ya saa sita muri teritwari ya Kalehe ku birometero 50 mu Majyepfo y’Umujyi wa Goma, ni ho abaturage babonye amafi yapfuye, abantu benshi baza kuyatoragura bajya kuyarya.

Alexis Mbavu Paypay, umuyobozi wa Minova, yavuze ko kurya amafi n’isambaza byipfushije bishobora kubagiraho ingaruka.

Yagize ati: "Biboneka ko mu bihe nk’ibi, abaturage batitonze ubuzima bwabo bwajya mu kaga kuko no kujya mu Kivu kuyafata bishobora guteza kurohama."

Kuzamuka kwa Gaz mu kiyaga cya Kivu biheruka mu gihe cy’iruka ry’ibirunga mu mwaka wa 2021. Byigeze kubaho nanone mu kigobe cya Kabuno mu myaka ya 2004 na 2006 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka wa 2021 Minisitiri ushinzwe ibituruka kuri Peteroli, Didier Budibu, yasuye ikigobe cya Kabuno aherekejwe n’inzobere mu gukura Gaz mu kiyaga, avuga ko gukuramo Gaz ya CO2 bigiye kwihutishwa.

Ikibazo cya Gazi ya CO2 ibarizwa mu kigobe cya Kabuno, ubu gihangayikishije abatuye mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru no mu nkengero zaho, kubera ko iyo Gaz irimo kuzamuka yegera abaturage.

Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli, Didier Budimbu, yabwiye itangazamakuru rikorera muri RDC muri 2021 mu kwezi kwa Kamena ko hatagize igikorwa iyo Gaz ishobora guturika ikaba yahitana ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni, ndetse ikaba imwe mu mpamvu abayobozi bahereyeho mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bavuga ko kiramutse kirukiye mu kiyaga cya Kivu hari benshi babura ubuzima bitewe n’iyo myuka yahura n’amazuku avuye mu kirunga bakabasaba guhunga umujyi wa Goma.

Minisitiri Budimbu yatangaje ko Gaz ya CO2 iri hafi munsi ya metero 20 uvuye hejuru, ku buryo haramutse habayeho umuriro habaho guturika ku buryo hatabayeho umuyaga mwinshi uyitwara yahita yiroha mu mujyi wa Goma igahitana abahatuye.

Minisitiri Budimbu avuga ko guca intege iyi Gaz iri muri Kabuno igakurwamo bisaba nibura miliyoni 5.5 by’Amadolari ya Amerika.

Umushakashatsi w’Umufaransa Michel Halbwachs akaba umwarimu w’ubugenge muri Kaminuza ya Savoie, ni we watsindiye isoko ryo gukura Gaz ya CO2 mu kigobe cya Kabuno.

Halbwachs ari mu bagize uruhare mu guca intege CO2 yari mu kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Cameroon cyahitanye abantu 18,100 mu mwaka wa 1986 ubwo iyo Gaz yaturikaga, avuga ko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro 10 iya Nyos.

Halbwachs avuga ko n’ubwo ikigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu, imyuka iri mu nda yacyo nta kibazo iteye kuko iri mu nda y’ikiyaga, kure y’ubuzima bw’abantu ndetse bitoroshye ko n’ikirunga cyaruka ngo kihageze.

Biteganyijwe ko miliyoni 160 m³ za CO2 ari yo izavanwa mu kigobe cya Kabuno, dore ko ibangamiye ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka