Abanywa ikawa iringaniye bafite amahirwe yo kuramba - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanywa ikawa iringaniye, n’isukari nke bangana na 30% bafite ibyago bike byo gupfa vuba kuruta abatayinywa.

Mu bitabo by’ubuvuzi by’abantu bakuze byakorewemo ubushakashatsi, bugaragaza ko abantu banyoye hagati y’igikombe n’igice n’ibikombe bitatu by’ikawa ku munsi hamwe n’ikiyiko kimwe cy’isukari, bageraga kuri 30% bafite ibyago bike byo gupfa kurusha abatayinywaga.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abo ikawa itaryohera ari 16 kugeza kuri 20%, bafite ibyago byo kutaramba naho abanywa hafi ibikombe bitatu ku munsi, bafite ibyago bike byo gupfa ugerenyajije n’abatanywa ikawa.

Abashakashatsi bakoze isesengura ku makuru yakusanyijwe n’ikigo cyo mu Ubwongereza gikusanya kikaniga ku tunyabuzima tw’umubiri, bakoresheje gahunda ya mudasobwa nini ifite amakuru menshi ajyanye n’ubuzima bw’abaturage, bakoze isesengura ku bushakashatsi bwerekeranye n’abaturage, ubuzima babayeho hamwe n’amakuru ajyanye n’imirire, yakusanyijwe mu bantu ibihumbi 170 bafite hagati y’imyaka 37 na 75, basanga ikigero cy’impfu cyagumye hasi ku bantu banyoye ikawa itarimo kafeyine.

Ubushakashati buherutse gukorwa ku bantu bakuze 400 000 bwatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara za kanseri, bwagaragaje ko mu myaka 13 ishize, abantu bari mu kigero cy’imyaka 50 na 70 banyweye nibura udukombe 2 cyangwa 3 ku munsi, byabafashije kwirinda indwara zirimo diyabeti, umutima, indwara z’ubuhumekero kuva kuri15% ugereranyije n’abatanywa ikawa.

Amakuru ntabwo yafashweho umwanzuro ku bantu banyoye ikawa hamwe n’ibiryohera biva mu nganda, ko aribo baramba gusa kuko kuramba bishobora no guturuka ku mibereho abantu babayeho n’ibyo kurya bitandukanye.

Dr Christina, umwarimu wungirije mu ishami ry’ubuvuzi rya Havard ati "Ni bigari, hari ibintu bike bigabanya icyizere cyo kubaho ku rugero rwa 30 %".

Dr Christina we yatungayije ubushakashatsi anabusohora nyandiko zimwe zigaragaza ko umuntu wanyoye ikawa ku kigero cyiza aramba kurenza utayinywa.

N’ubwo hakozwe ubushakashatsi ku kamaro ko kunywa ikawa, bivuze ko ayo makuru ataba ishingiro ryo kwemeza ko ikawa yo ubwayo igabanya ibyago byo gupfa, kuko bishobora guterwa n’indi mibereho.

Ubushakashatsi bwifashishije akayiko gato k’isukari ko ariko gashyirwa mu itasi y’ikawa. Uru rugero rw’isukari ni ruto cyane ugeranije n’ishyirwa mu binyobwa byinshi by’ibinyesukari ahacururizwa ikawa mu gihugu hose.

Dr Christina atanga urugero rw’ikibyobwa cyitwa Caramel macchiato cyo muri Starbucks, kigizwe n’amagarama 25 y’isukari bingana na 5%, ko kirusha akamaro ikawa yakoreshejwe mu bushakashatsi.

Dr Eric Goldberg, umwarimu wungirije w’ubuvuzi muri Kaminuza ya NewYork Grossman, ishuri ry’ubuvuzi, avuga ko ibyo ubushakashatsi bwo kunywa ikawa ukaramba bigoye kubihuza ku muntu wanyoye n’ikawa yitwa latte, frapucino cyangwa super mocha cyangwa ibindi".

Ibyo binyobwa bikunda kugira karori nyinshi (ikigero cy’ingufu ziva mu biribwa) n’ibinyamavuta, bibusanya cyangwa bigaca intege inyungu ziva mu ikawa ubwayo.

Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kunywa ikawa birinda ibyago byo kurwara indwara ifata ubwonko ya Parkinson, iy’umutima, ubwoko, umwijima na kanseri ya prostate n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Dr Goldberg avuga ko abashakashatsi batazi neza igituma ikawa iba ingirakamaro mu buzima bwa muntu, gusa igisubizo gishobora kuba mu birinda umubiri bishobora no gutinza gupfa k’uturemangingo.

Uko ibihe bishira kw’ikusanyamakuru ku kunywa ikawa, abahanga bavuga ko iyo wayinyoye ku kigero cyo hejuru byaguteza ingorane.

Ikawa ishobora gutera kubyimba mu mubiri, bishobora gutuma habaho no gukorwa kw’akanyangingo mu mitsi bikaba byateza indwara y’umutima.

Abize iby’imirire bagira abantu inama yo gukoresha ibyo kurya n’ibyo kunywa bikungahahaye ku birinda umubiri.

Hari izindi mpamvu zishobora gutuma abanywi b’ikawa bahitamo ibirinda umubiri muri rusange, birinda ibintu byabateza ibyago byo kongera isukari nyinshi mu mubiri. Urugero ni iyo ugotomye nk’ikinyobwa cya Mountain dew cyangwa, red bull n’ibindi binyobwa nkabyo, bishobora guteza ingorane zo kugira isukari nyinshi mu mubiri.

N’ubwo ariko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikawa iyo inyowe mu rugero irinda uburwayi butandukanye, urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi akabura ibitotsi.

Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza miligarama 600 ku munsi, umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira intoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka