Ibitaro bya Gatonde byunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abakozi b’ibitaro by’Akarere bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bunamiye abazize Jenoside, bafata no mu mugongo abarokotse Jenoside batuye mu gace gakikije ibyo bitaro, aho 66 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Abakozi b'ibitaro bya Gatonde bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994
Abakozi b’ibitaro bya Gatonde bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994

Ni igikorwa cyabereye muri ibyo bitaro bimaze umwaka umwe bitangiye gutanga serivise y’ubuvuzi, nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwakorewe ahahoze urwibutso rwa Janja, ahari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside nyuma y’uko imibiri y’abazize Jenoside yari iharuhukiye yimuriwe mu rwibutso rwa Buranga.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ubufasha n’ibyo bitaro, aho 66 batishoboye batangiwe ubwisungane mu kwivuza, bishimiye uburyo ibitaro bya Gatonde bibahora hafi, bibafasha muri gahunda y’ubuzima.

Mukarwego Josephine ni umwe mu bishyuriwe Mituweli. Yashimiye ibyo bitaro agira, ati “Mu ijwi rya bagenzi banjye bari hano n’abandi badahari, ndashimira cyane ibitaro bya Gatonde byatekereje kudufasha mu bigendanye n’ubuzima, kuko tudashobora kubaho neza tudafite ubuzima buzira umuze. Mu by’ukuri byari bigoye kwiyishyurira ubu bwisungane, kuko abenshi muri twe barashaje ku buryo bigoranye kwibonera ubushobozi, mwarakoze cyane rero Imana ibahe umugisha.”

Mu kiganiro yatanze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nsengimana Alfred wari uhagarariye Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, yagaragaje amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, ashimira ibitaro bya Gatonde uburyo bigira uruhare mu mibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Nshimiye cyane ibitaro bya Gatonde uburyo bigira uruhare mu kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki ni ikimenyetso cy’uko ibibazo by’imibereho mibi y’abarokotse Jenoside byarangira, twese turamutse dushyize hamwe.”

Yasabye abaturage gufasha inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo kugera ku ntego y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, n’iterambere rirambye.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde, Dr. Dukundane Dieudonné, yibukije abitabiriye uwo muhango ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bidakwiriye kugarukira ku kubibuka gusa, ahubwo ko bakwiriye kubaba hafi no kurushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu gihe nk’iki twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuboneraho umwanya wo kwibuka ko guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo ari inshingano zacu. Ntibikwiriye kandi kugarukira ku kwibuka gusa, ahubwo birakwiye ko twegera abayirokotse tukababa hafi kandi tukarushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano iduhuza.”

Mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thèrese, yibukije abaturage icyo kwibuka bimariye igihugu.

Ati“Iyo twibuka twitoza indangagaciro za Kinyarwanda, tukirinda kurebana mu ndorerwamo y’amoko ahubwo tugashyira imbere Ndi Umunyarwanda.”

Visi Meya Uwamahoro kandi, yasabye abantu kujya bafasha ubuyobozi kwimakaza ubunyarwanda, kugira ngo Igihugu gitere imbere buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Ndasaba ko twajya dufasha ubuyobozi kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kwimakaza urukundo, bityo duteze imbere Igihugu cyacu buri wese abigizemo uruhare. Ndagira ngo kandi nihanganishe abarokotse Jenoside mbabwira nti ‘mukomere, nta kizabahungabanya turi kumwe, ibyo mwahuye na byo ntimuzongera guhura na byo.”

Visi Meya Uwamahoro kandi, yashimiye ibitaro bya Gatonde bidahwema gufasha Akarere kwita ku buzima bw’abaturage by’umwiharoko abo Jenoside yagize imfubyi n’abapfakazi, ibyo bitaro bikaba byamaze kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo gusura ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside biri muri Janja, ibiganiro byakomereje mu bitaro bya Gatonde
Nyuma yo gusura ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside biri muri Janja, ibiganiro byakomereje mu bitaro bya Gatonde

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatswe mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi tariki 14 Mata 2021, nyuma y’icyemezo cyafashwe na Perezida Paul Kagame ubwo abaturage bamugezagaho ikibazo cy’ivuriro igihe yari yabasuye.

Ubu ibyo bitaro biratanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gakenke, ari yo Mugunga, Janja, Busengo, Muzo, Rusasa na Cyabingo yo mu Karere ka Gakenke.

Serivisi zitangwa n’ibi bitaro zirimo, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, ubuvuzi bw’indwara z’amaso, indwara z’abana, ubugorozi bw’ingingo, indwara zo mu mutwe, serivisi yo kubyaza, iy’inozamirire n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka