Guca amasashi byagize akamaro ku Gihugu no ku bidukikije - REMA

Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa.

Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike n’amasashi mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike n’amashashi mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.

Ni umwanzuro wafashwe mu 2008 hagamijwe gukumira ingaruka pulasitike n’amasashi biteza mu Rwanda ariko kugeza ubu haracyari ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo ku buryo byatumye intego itagerwaho.

Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego, bamwe mu bikorera bagaragaje ko bagifite ikibazo cyo kubona ibyo bapfunyikamo bisimbura pulasitike n’amasashi.

Akimpaye Beatha, umukozi muri REMA yasobanuye ko Pulasitike zikoreshwa rimwe zigira ingaruka mbi ku bidukikije ndetse zangiza ubutaka kuko zitabora.

Ati “Byagaragaye ko pulasitike ziri ku isoko, inyinshi ntabwo zibora, zimara imyaka igera muri 500 mu butaka. Turamutse tubiretse bigakoreshwa uko abantu bose bashatse byagira ingaruka no ku buhinzi dufite mu gihugu.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubutaka burimo amasashi, hashobora gushira imyaka itatu nta mazi arabwinjiramo.

Kurengera ubutaka hirindwa kubushyiramo amasashi bizafasha abahinzi guhinga bakeza. Bigomba no gukorwa harengerwa ibidukikije kugira ngo n’abazadukomokaho bazasange ubutaka buhari bushobora guhingwa bukera.

REMA ivuga ko Isi yugarijwe n’ikibazo cy’ingutu cy’ibikoresho bikoze muri pulasitike kuko bituma amazi adatemba uko bikwiye, bikabangamira amazi y’inyanja n’imigezi n’ibiyaga ndetse bikica ibinyabuzima byo mu mazi.

Mu Rwanda ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe nk’amasashi byagiye bigira ingaruka mu guteza imyuzure no gutuma umusaruro w’ubuhinzi uba muke bitewe n’uko ayo masashi abuza amazi kwinjira mu butaka. Ibyo bikoresho bya pulasitike kandi byagiye bihumanya ikirere igihe byabaga bitwitswe.

Mu 2008 mu Rwanda hatowe itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi akoze muri pulasitike mu gihugu. Kubera ko andi moko ya pulasitike (atari amasashi akozwe muri pulasitike) na yo abangamira ibidukikije, byabaye ngombwa ko itegeko ryagurwa kugira ngo rirengere n’ayo moko yandi ya pulasitike.

Ni yo mpamvu hatowe itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.

REMA isobanura ko iryo tegeko rigamije kubuza ikoreshwa ritari ngombwa n’ijugunywa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe kuko byari bimaze kuba umutwaro ku bidukikije.

By’umwihariko ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, ubuhinzi n’amashyamba, itwarwa ry’imyanda n’isukura, ubwubatsi, ibikoresho by’inganda n’ibikorwa by’amacapiro ni byo byemerewe gusaba urushushya rwo gukoresha amasashi cyangwa pulasitike zikoreshwa inshuro imwe.

Nyuma y’umwanzuro wo guca amasashi mu gihugu, u Rwanda rwatangiye na gahunda yo kubyaza umusaruro ibikoresho bikoze muri pulasitike, aho hatangiye imishinga yo kubibyazamo ibindi bikoresho aho kubijugunya ngo byangize ibidukikije.

Sosiyete yitwa Ecoplastic Ltd itunganya amasashi ikayakuramo ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi, mu gihe cyo guhumbika ingemwe zirimo indabo, imbuto ndetse n’ikawa.

Ibikoresho babyaza mu mashashi babyifashisha mu gukusanya imyanda yo hirya no hino mu mijyi, ndetse no mu bwubatsi kuko hari amasashi bashyira ku mazu ya etaje hejuru, ndetse n’ayo batwikiriza ahantu haza ubukonje budashira mu nzu ndetse no gutwikira umunsingi w’inzu(fondation).

Usibye amatafari, mu bikoresho bya pulasitike hashobora gukorwamo ama-Pavé. Hari ibindi bihugu bikora amapoto y’amashanyarazi byifashishije amacupa n’intebe za pulasitike ku buryo adakomeza kuba ikibazo mu kwangiza ibidukikije.

Habamungu Wensislas, umuyobozi w’uru ruganda avuga ko bakusanya toni 15 z’amasashi aba yaturutse hirya no hino ndetse hari aba yakoreshejwe kwa muganga, ndetse n’aba yinjijwe mu gihugu arimo ibintu bitandukanye.

Guca amasashi byanafashije abaturage kumenya guhanga imirimo muri iki gikorwa kuko Habamungu avuga ko uruganda rwabo rukusanya amasashi menshi kandi rwanatanze imirimo ku bakozi 70 bakora muri uru ruganda.

Buri mwaka uru ruganda rutangira abaturage 210 batishoboye bo mu Murenge wa Mageragere ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka