Mu Rwanda ibyafatwaga nk’ibyangiza ibidukikije bisigaye bibyazwa umusaruro

Ibyafatwaga nk’ibyangiza ibidukikije mu Rwanda, bamwe basigaye babibyazamo umusaruro, bikabafasha kwiteza imbere, ari nako barushaho kwirinda gukora ibikorwa bibangamira ibidukikije kuko bibangamira imibereho ya muntu.

Amacupa ya pulasitike ubu aratoragurwa akabyazwamo ibindi bikoresho
Amacupa ya pulasitike ubu aratoragurwa akabyazwamo ibindi bikoresho

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije tariki 03 Kamena 2022, hahembwe imishinga ine y’urubyiruko n’abagore, irimo uwo gukora amakaro mu macupa ya pulasitike n’amasashe, uwo gukora ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku y’abagore n’abakobwa igihe bari mu mihango, uw’ubuhinzi n’ubworozi bukorwa mu buryo bwo kurengera ibidukikije hamwe n’iyindi.

Imishinga ibiri ya mbere yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni zirindwi, mu gihe indi ibiri na yo yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu.

Umuyobozi wa Civil Engineering Company, Beata Siborurema, avuga ko uretse kuba umushinga we ari uwo kurengera ibidukikije, ariko unatanga akazi ku rubyiruko ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.

Ati “Ni umushinga wo gukusanya pulasitike zagiye zikoreshwa bakazijugunya, cyane cyane zimwe zikoreshwa inshuro imwe gusa zikajugunywa, noneho tukazitunganya tukazikuramo amakaro yubakishwa, ndetse tukanayakoresha n’utumeza, n’intebe, kugira ngo iterambere rikomeze kugerwaho”.

Saidat Murorunkwere na we ni umwe mu bahembwe, avuga ko bya bintu abantu babona nk’ibidafite umumaro, yaba hano ku isi ndetse no mu mahanga, ari byo babyazamo umusaruro.

Ati “Dukoresha amacupa ya pulasitike, tugakoresha impapuro zino twandikaho, zaba izanditseho ndetse n’izitanditseho, tubikoramo imitako itandukanye, iyo mu nzu, iyo kwambara, inigi, amaherena, n’amasahane umuntu ashobora kuriraho ibiryo, mu rwego rwo kubibyaza umusaruro aho kugira ngo tubijugunye, bijye kwangiza ibidukikije, twe twirirwa tubitoragura”.

Bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije byibasiye u Rwanda birimo, gutema ibiti cyangwa amashyamba adakuze, guhumanya ikirere hatwikwa imyanda cyangwa ibiyorero, kudasuzumisha ibinyabiziga ku gihe, inganda zirenga ku mabwiriza y’ubuziranenge.

Ibindi ni nko kwangiza ibishanga hamenwamo imyanda cyangwa bigaturwamo, gukora ubuhinzi butita ku bidukikije, ubucukuzi bukorwa mu kajagari no mu buryo butarambye, no kudacunga amazi neza akaba yatwara ubutaka.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko isi abantu batuye ari yo yonyine bakuraho umutungo kamere ubafasha mu buzima bwa buri munsi, bityo ko uramutse ufashwe neza byabafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Juliette Kabera, avuga ko kuba hari abasigaye babona ibidukikije nk’isoko y’umurimo ari intambwe nziza imaze guterwa kandi yo kwishimira.

Ati “Twabonye abantu bakora amakaro bayakuye muri pulasitike, abandi bakura amarebe mu biyaga bagakuramo imyenda, aho bakorera ibintu by’ubugeni byo gushushanya n’ibindi, icyo ni cyo kidushimisha kurusha ibindi, kubona ibidukikije biva mu magambo muri politike, mu mategeko, mu nyigo, bikaba byarageze mu bantu babibonamo isoko y’umurimo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABA Bantu bafite imishinga myiza rwose,ariko umuntu UBA wanditse inkuru numvaga byaba byiza agiye ashyiraho ukuntu ABA Bantu babineka kugirango umuntu Abe yabateza imbere
Murakoze

Maurice yanditse ku itariki ya: 6-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka