Nigeria: Abantu bitwaje intwaro biciye abasaga 50 muri Kiliziya

Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, muri Kiliziya y’i Lagos muri Nigeria, ubwo Misa yari hafi kurangira, Korari irimo kuririmba indirimbo isoza hategerejwe ko Padiri asoza, nibwo hatangiye kumvikana amasasu.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera, uko kurasa muri Kiliziya byamaze iminota 20, umwe mu barokotse icyo gitero, witwa Andrew (irindi zina rye ntiryatangajwe) yavuze ko we na mama we bihishe munsi y’intebe, bakarokoka nta bikomere bafite ku mubiri.

Yagize ati “Nahise niruka ngana aho mama ari ndamufata mu maboko, yarimo ataka cyane ambwira ngo ningumishe umutwe hasi. Kurasa byamaze hagati y’iminota 15-20 bidahagarara”.

Okechukwu Confidence, ufite mubyara we waguye muri icyo gitero, yavuze ko kiba yari mu isoko hafi y’ahitwa ‘Ojo Oba market’ abireba. Ngo kikaba ari igitero cyagabwe n’abantu bane bitwaje intwaro.

Yagize ati “Binjiranye ibikapu bari bafite mu ntoki, ntawari uzi ko muri ibyo bikapu hari huzuyemo imbunda”.

Ati “Umuntu wa mbere barashe, ni umwana w’umuhungu wacuruzaga za bombo ku irembo ryo hafi y’iyo Kiliziya, nyuma batangira kurasa abantu muri rusange, baza no guturitsa intambi eshatu ‘dynamites’.”

Nyuma y’aho, ngo abo bari bagabye igitero bahise batwara imodoka yari hafi aho, bahita bahunga.

Muri icyo gitero ngo hahise hagwamo nibura abagera kuri 50, harimo abana n’abagore, ariko abaturage bo mu Mujyi wa Owo, bavuga ko hashobora kuba harapfuye abagera kuri 80 .

Icyo gitero cyahise cyamaganirwa kure n’abanyamadini ndetse n’abanyapolitiki. Guverineri Rotimi Akeredolu abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko “ibyo bikorwa ari ibya sekibi ‘Satani’”.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yasabye ko hatangira iperereza ku by’icyo gitero, anavuga ko “Igihugu kitazihanganira abantu b’abagizi ba nabi.”

Mu itangazo ryoshowe na Vaticani rigira riti “Papa Francis yasengeye abagizweho ingaruko n’icyo gitero, asengera n’igihugu cyahuye n’ibyo bikorwa bibabaje mu gihe cya Misa, asaba Imana ngo iboherereze roho mutagatifu abahumurize.”

Nta mutwe witwaza intwaro wigeze wigamba iby’icyo gitero. Ibitero nk’ibyo ngo bibaho gakeya cyane muri Nigeria, by’umwihariko mu gace ka Ondo, ahazwi nka Leta ikunze kurangwamo amahoro n’umutekano.

Abaturage bo ngo barakeka ko icyo gitero cyaba cyagabwe na bamwe mu borozi bo muri icyo gihugu, kuko bamaze igihe bagira uruhare mu ntambara zimaze imyaka barwana n’abahinzi.
Andrew yakomeje avuga ko muri icyo gihe amasasu arimo araswa mu Kiliziya, yabonye abantu yari amaze imyaka myinshi azi, harimo n’abana biruka bashaka gusanga ababyeyi babo, ariko bagahura n’amasasu bagahita bikubita hasi.

Yavuze ko we yakomeje kuryama ku butaka, aho yari kumwe na nyina, bombi bafite ubwoba bwinshi.

Yagize ati “Mama yasenze isengesho rya nyuma, nanjye nari nafunze umwuka, ntegereje ko isasu ringwaho bikarangira” .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibabaje nuko ababishe baba bavuga ko bakorera Imana.Byerekana ko abantu cyangwa amadini adasenga Imana imwe.Muribuka ko nubwo abafarisayo basengaga cyane,Yesu yababwiye ko Imana yabo yali Satani.Niyo mpamvu imana idusaba gushishoza mu gihe duhitamo aho twasengera.Ntitukavuge ngo byose ni ugusenga.

gahirima yanditse ku itariki ya: 7-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka